Colonel mu ngabo za Ukraine yakatiwe gufungwa burundu azira kunekera Uburusiya
Colonel Dmytro wahoze ari umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru mu rwego rw’iperereza rwa Ukraine, yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukorera urwego rw’iperereza rw’u Burusiya ruzwi nka ‘FSB’.
Dmytro yahamijwe icyaha cyo kugambanira igihugu mu gihe cy’intambara, nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha bukuru bwa Ukraine.
Mbere y’aho, yari umuyobozi w’abakozi mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba ry’urwego rw’umutekano rwa Ukraine ‘SBU’.
SBU itangaza ko iperereza ryiswe ‘Rat’ (Imbeba) ryagaragaje ko Kozyura yakoresheje inzu y’ibanga iri i Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine, mu kuvugana n’abamuyoboraga muri FSB, bashakaga amakuru y’ibanga yerekeye igisirikare cya Ukraine n’abayobozi bakuru b’iki gihugu.
Ubushinjacyaha bukuru bwavuze ko Kozyura yemeye gutanga amabanga ya Leta kugira ngo ahabwe amafaranga, kandi ko ibyo byatumye akatirwa igihano gikomeye kurusha ibindi.
Kuva u Burusiya butangije igitero cyabwo gikomeye kuri Ukraine muri Gashyantare 2022, ubuyobozi bwa Kyiv bumaze gutangaza ibikorwa byinshi byo guhiga no guta muri yombi abantu bakekwaho gukorera inzego z’iperereza z’u Burusiya.
Nyuma yo gutabwa muri yombi muri Gashyantare 2025, SBU yasohoye ifoto ya Kozyura ari kumwe n’umuyobozi w’urwego rw’umutekano rwa Ukraine, Vasyl Malyuk, ari na we wari uyoboye iperereza ryamufashe.
Mu itangazo ryasohowe nyuma y'urubanza rwe, SBU yavuze ko Kozyura yinjijwe mu bikorwa by’iperereza bya FSB mu mujyi wa Vienne, muri Autriche, mu 2018.
Gusa, nyuma y’imyaka myinshi nta mibonano yabayeho kugeza ubwo yongeye kuvugishwa n’abakozi ba FSB mu Kuboza 2024.
SBU yavuze kandi ko yasabwe gukusanya no gutanga amakuru Ukraine yari ifite ku hantu ingabo z’u Burusiya zari ziri, uko zagendaga zimurwa, ndetse n’amakuru yerekeye intwaro za Ukraine, ibikorwaremezo byayo, abayobozi bayo ba politiki n’ab’igisirikare.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



