Capt Ibrahim Traoré yakuyeho ikiguzi cya VISA ku Banyafurika bagana Burkina Faso

Sep 15, 2025 - 09:00
Capt Ibrahim Traoré yakuyeho ikiguzi cya VISA ku Banyafurika bagana Burkina Faso

Agamije koroshya urujya n'uruza ku bagana Igihugu cya Burkina Faso, Perezida w'iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw'Afurika, Capt Ibrahim Traoré, yatangaje ko Igihugu cye cyakuyeho Amafaranga ya VISA ku bagenzi b'Abanyafurika.

Iki cyemezo cyatangajwe na Minisitiri w'Umutekano muri iki gihugu, Mahamadou Sana, nk'umwanzuro w'Inama y'Abaminisitiri yayobowe na Capt Ibrahim Traoré tariki ya 11 Nzeri [9] 2025.

N'ubwo nta kiguzi bazasabwa, Abanyafurika bifuza kujya muri Burkina Faso, bazabanza kuzuza icyangombwa gisaba VISA banyuze kuri Murandasi [Interineti], hasuzumwe ubusabe bwabo, babone guhabwa uburenganzira bwo kujya muri iki gihugu.

Gukuraho ikiguzi cya VISA ku Banyafurika bagana Burkina Faso, bije bisanga ibindi bihugu byo kuri uyu Mugabane byorohereje Abanyafurika bifuza kubigana birimo; U Rwanda, Kenya na Ghana.

Nyuma yo guhirika Ubutegetsi mu 2022, Capt Ibrahim Traoré ivuga ko ari umwe mu bayoboye Urugamba rwo kwishyira ukizana kw'Abanyafurika, ibintu avuga ko bigomba gukorwa mu rwego rwo kwiyambura Ingoyi y'Ubukoroni bw'Abanyaburayi n'Abanyamerika.

Ni umwe mu Baperezida bo ku Mugabane w'Afurika bakundwa cyane by'umwihariko n'Urubyiruko, bashingiye ku mpinduramatwara yazaniye uyu Mugabane.

Gusa, hari abamunenga ko ayoboresha Igitugu, cyane mu gushyiriraho ingamba zikarishye Abatavugarumwe n'Ubutegetsi, ndetse n'imbaraga z'umurengera akoresha mu guhangana n'Imitwe y'Intagondwa ziyitirira Idini ya Islam.

Korohereza Abanyafurika bifuza kuva mu gihugu kimwe bajya mu kindi, ni umwanzuro Umuryango w'Afurika yunze Ubumwe, ushishikariza ibindi bihugu gukora, mu rwego rwo gufasha uyu Mugabane gutera imbere.

Muri uyu Mwaka, Ghana yavuze ko umuntu wese ufite Pasiporo ya Afurika, yemerewe kujya muri iki gihugu adasabwe VISA.

Mu Mwaka ushize, Kenya yashyizeho uburyo bwo gusaba VISA itishyurwa kuri Interineti, ku Banyafurika bifuza kugana iki gihugu.

Ni mu gihe Abanyafurika bagana mu Rwanda badasabwa VISA, guhera mu Myaka ishize.

Burkina Faso, Mali na Niger ni Ibihugu byo mu Karere ka Sahel biyoborwa n'Abasirikare bahiritswe Ubutegetsi.

Uko ari bitatu, byivanye mu Muryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Afurika uzwi nka CEDEAO bavuga ko ukorera mu kwaha kwa Mpatsibihugu, bishingira uwabo bahuriyeho.

Iki cyemezo kandi cyahise gikurikirwa no gucana Umubano n'Ubufaransa, Igihugu cyabikoronije, byerekeza amaso ku Burusiya buyoborwa na Perezida Vladimir Vladimirovich Putin.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0