Amagare: Paula Ostiz yegukanye Shampiyona y’Isi muri U – 19, Abanyarwandakazi basoreza kuri 48 na 49
Umunya – Esipanyekazi, Ostiz Taco Paula w’Imyaka 19 gusa y’Amavuko, wegukanye Shampiyona y'Isi y'umukino wo gusiganwa ku Magare mu kiciro cy'Abangavu, nyuma yo gukoresha Amasaha 2, Iminota 09 n'Amasegonda 19, ku ntera ya 74Km.
Yegukanye Irushanwa nyuma yo gukoresha imbaraga zidasanzwe [Sprint], kuko yacunze ku jisho cyari kiyoboye Isiganwa, akanyukira Igare ubutareba inyuma.
N'ubwo yakoresheje ibihe nk'iby'abakinnyi bamuje imbere, Umunya-Canada, Sidney Swierenga, nta mudali yabonye, kuko bamutanze gukoza Ipine mu murongo.
Mu 2024, Paula Ostiz, yari yegukanye Umudali wa Silver mu isiganwa ry'Abangavu ryakiniwe i Zurich.
Paula yakurikiwe n’Umutaliyanikazi, Pegolo Chantal n'Umusuwisikazi, Grossmann Anja ku mwanya wa 3.
Chantal na Anja, bagereye rimwe ku murongo na Paula, ariko yegukana iyi Shampiyona nyuma yo kwifashisha Ifoto nkemurampaka [Photo Finish].
Iki kiciro cyasiganwemo n'abakinnyi 72 bavuye mu Bihugu 34, cyasojwe n'abakinnyi 57, mu gihe 15 batakirangije.
Muri aba bakinnyi 72, Abanyarwandakazi ‘Masengesho Yvonne na Uwiringiyimana Liliane, basoreje ku mwanya wa 48 n'uwa 49, basizwe na Paula, Iminota 12 n'Amasegonda 20.
Bombi baje bakurikira, Ntirenganya Moise washoboye gusoza iyi Shampiyona mu kiciro cy'Ingimbi na Niyonkuru Samuel wayisoje mu baterengeje imyaka 23.
Ni mu gihe Niyonkuru Samuel na we yasoje isiganwa mu baterengeje imyaka 23, ariko ho si we wari ubikoze bwa mbere.
Mu myaka itanu ishize, Abanyarwandakazi bakinnye Shampiyona y'Isi y'Amagare mu bangavu inshuro imwe, i Glasgow.
Icyo gihe, Byukusenge Mariate na Uwera Aline ntibasoje isiganwa ryo mu muhanda bakinnye.
Umunya – Etiyopiyakazi, KIROS Tsige, niwe Munyafurika wahize abandi, nyuma yo gusoreza ku mwanya wa 7 asigwa Iminota 3.
Inzira yakoreshejwe: KCC-Gishushu-MTN-Mu Kabuga ka Nyarutarama-kuzenguruka Golf-SOS-MINAGRI-Ninzi-KABC-RIB-MediHeal-Women Foundation Ministries [Kwa Mignone]-Ku Muvunyi-KCC.
Iyi ntera yari hafi kureshya na Kilometero 14 na Metero 800, abakinnyi bayizengurutse inshuro eshanu.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
2
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
1



