Umunyeshuri wigaga muri IPRC Tumba yasanzwe yapfanye n’umukobwa mu Icumbi

Mar 25, 2026 - 12:50
Umunyeshuri wigaga muri IPRC Tumba yasanzwe yapfanye n’umukobwa mu Icumbi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Werurwe (3) 2026, mu Karere ka Rulindo havuzwe inkuru y’incamugongo, aho Umunyeshuri wigaga muri IPRC Tumba yasanzwe yapfiriye mu Icumbi (Geto) ndetse yapfanye n’umukobwa bivugwa ko yari yamusuye.

Angelo Irakoze,Umunyeshuri bivugwa ko yari mu kigero cy’Imyaka 20, yavukaga mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke.

Mu gihe amakuru y’impamo ajyanye n’izi mpfu ataramenyekana, Umunyamakuru wa THEUPDATE yabonye amakuru y’uko, mu bihe bitandukanye, Angelo yashakaga kwiyahura, ariko agakumirirwa hafi.

Nyakwigendera yasanzwe mu Icumbi yararagamo amanitse mu ‘Umugozi’ yapfuye, mu gihe umurambo w’Umukobwa wasanzwe ku ‘Uburiri’ yapfuye ndetse bigaragara ko yatewe icyuma.

Angelo yigaga mu Ishami ry’Ikoranabuhanga (IT) muri IPRC Tumba, mu gihe amakuru THEUPDATE yabonye avuga ko ‘Umukobwa’ yigaga mu ‘Amashuri’ yisumbuye, akaba yapfuye yari yaje kumusura.

Nyuma y’uru rupfu bamwe bafashe nk’amayobera kugeza ubu, Imirambo ya Banyakwigendera yajyanywe na RIB mu Buruhukiro, mu gihe iperereza rigikomeje.

Mu butumwa bwo kwihanganisha, ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, IPRC Tumba yagize iti:“Tubabajwe n’urupfu rutunguranye rw’umunyeshuri wacu, IRAKOZE Angelo. Umuryango mugari wa RP–Tumba College wifatanyije n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye by’akababaro”.

Bunzemo bati:“Umurambo wa IRAKOZE Angelo wabonetse hamwe n’uw’undi muntu. Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu. Ba nyakwigendera baruhukire mu mahoro”.

What's Your Reaction?

Like Like 2
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 2
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist