Umuhora wa Hormuz unyuzwamo 30% by’ubucuruzi bw’Isi wongeye gufungura
Umuhora wa Hormuz wongeye gufungura, nyuma y’intambara yabiciye bigacika mu Burasirazuba bwo hagati.
Iyi ntambara isa n’iyatanze agahenge n’ubwo itararangira neza, hashojwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Isiraheli bagaba ibitero bikomeye ku gihugu cya Irani, nayo yihimura irasa bikomeye muri Isiraheli ndetse no mu bindi bihugu byo mu kigobe.
Uku kurasana kwatumye Umuhora wa Hormuz, bishyira mu kaga ubucuruzi mu Isi, ndetse Akagunguru ka Peteroli iyatunguruye karenga Amadorali 100, mu buryo butari busanzwe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata (4) 2026, nibwo hatangajwe ko uyu Muhora wongeye gukora, bisamirwa hejuru n’abakora ubucuruzi nyambukiranyamigabane.
Ifungurwa ry’uyu Muhora, rije rikurikira agahenge Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeranyijweho na Irani, ndetse n’aka Isiraheli n’umutwe wa Hezbollah ukorera muri Libani.
- Kubera iki Hormuz yari yarafunzwe cyangwa idakora byuzuye
Mu mezi ashize, Umuhora wa Hormuz wabaye isibaniro ry’amakimbirane akomeye.
Irani yashinjwaga kugaba ibitero ku mato y’ubucuruzi no gushyira inzitizi mu nyanja, ibintu byatumye ubwikorezi bw’ibikomoka kuri Peteroli buhungabana cyane.
Uyu Muhora ni ingenzi cyane ku Isi, kuko unyuzwamo igice kinini cya Peteroli ikoreshwa mu Isi.
Gufungwa kwawo, byatumye ibiciro bya Peteroli bizamuka, ubukungu bw’Ibihugu byinshi buhura n’akaga.
Kongera gufungurwa kwawo, byafashwe nk’ikizere cy’amahoro n’abatari bacye.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko hari intambwe ikomeye iganisha ku masezerano ashobora kurangiza amakimbirane.
Nyuma y’aya magambo ya Trump, ibiciro bya Peteroli byahise bitangira kugabanuka, ndetse n’amasoko yizera ko ubwikorezi bunyura muri Hormuz by’umwihariko, bugiye gusubira ku murongo.
Gusa, abakurikiranira hafi iby’iyi ntambara, bavuga ko n’ubwo ifungurwa ry’uyu muhora ari intambwe nziza, ibikorwa byo kuwunyuramo bishobora gukomeza kugenda gahoro kubera impungenge z’umutekano ndetse n’amabwiriza mashya yashyizweho na Irani.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



