Umuhanzi “Dolly Parton” ararembye
Freida Parton, murumuna w'Umuhanzi rurangiranwa w'Umunyamerika Dolly Rebecca Parton, yasabye abakunzi b'uyu Muhanzi kumuragiza Imana, nyuma y'uko ubuzima bwe butameze neza.
Murumuna wa Parton avuze ibi, mu gihe mu Cyumweru gishize, uyu Muhanzi uririmba mu Njyana ya Country, ateye Ipine Ibitaramo yari yateguye gukorera mu Mujyi wa Las Vegas, ho mu Ntara ya Nevada.
Ibitaramo Parton yari gukora byagijwe inyuma ku mpamvu zavuzwe ko zifitanye isano n'ubuzima bwe butameneze neza, n'ubwo hatavuzwe ikibazo afite.
Ku Myaka 79 y'amavuko, Parton yateganyaga gukora ibi Bitaramo mu Kwezi k'Ukuboza [12] 2025.
Yabyigije inyuma avuga ko hari ibintu bimwe na bimwe atarashyira ku murongo. Gusa, abakurikirana ubuzima bwe hafi, baje kuvumbura ko byetewe n'uburwayi afite.
Asaba gusengera mukuru we, Freida Parton yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook agira ati:“Mu Ijoro ryakeye, naraye nicaye nsengera Umuvandimwe wanjye. Abatari bacye muri mwe, muzi ko ubuzima bwe mutameze neza. Nizera ko Imana ishobora byose, kandi izamukiza. Ni muri uwo mujyo nsaba n'abakunzi be kumusengera”.
Freida Parton yasoje agira ati:“N'ubwo ndi kubasaba kumusengera, ndababwira ko akomeye kandi afitiwe urukundo. Ndahamya ko binyuze mu bubasha bw'amasengesho, azakira. Ndakwifuriza amahirwe no kongera kumera neza, Mukuru wanjye [Dolly], kandi turagukunda”.
Mbere yo kurwara, Parton yateganyaga gukorera muri Las Vegas Ibitaramo 6, byari kubera muri Colosseum at Caesars Palace.
Nyuma yo gukikwa n'amagara, yabyimuriye mu Kwezi kwa Nyakanga [7] y'Umwaka utaha [2026].
Mu minsi ishize, Parton yikuye mu Gitaramo cya Dollywood, nyuma yo kuvuga ko atorohewe n'Uburwayi bw'Impyiko. Gusa, kuri iyi nshuro ntabwo yavuze ko ariyo yamuteye gusubika Ibitaramo yateguraga mu kwa 12.
Mu gihe Uburwayi bumurembeje, mu ntangiriro z'uyu Mwaka, Dolly yapfushije Umugabo we, Carl Dean, bari bamaranye Imyaka ikabakaba 60.
Nyuma y'urupfu rwa Carl Dean, Dolly Parton yamuhimbiye Indirimbo yo kumwibuka, yise “If You Hadn't Been There”, twagereranya nko kuvuga ngo “Iyo uza kuba udahari”.
Dolly Parton azwi mu Ndirimbo zabiciye bigacika mu Njyana ya Country, zirimo: Coat of Many Colors, I Will Always Love You ndetse na Jolene.
Igitaramo yateganya i Las Vegas, rwari kuba urwa mbere ahakoreye kuva mu Myaka y'i 1990, ubwo yaharirimbiraga Indirimbo “Islands In The Stream”, yafatanyije na Kenny Rogers.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



