Rwanda: RCS yashyizeho uburyo bushya bworohereza Abafunze mu gihe basuwe
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe imfungwa n’abagororwa [RCS], rwatangije uburyo bushya bugamije kunoza Serivise zihabwa abasura ababo bafungiye mu Magororero [Gereza] atandukanye yo hirya no hino mu gihugu.
N'impinduka RCS ivuga ko zije gukemura imbogamizi zaboneka mu buryo bwo gusura, aho abasura bamaraga umwanya munini bahaha ibyo bazanira abo basuye.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n'Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Emmanuel Sengabo, tariki ya 01 Ukwakira [10] 2025, rivuga ko ubuyobozi bwa RCS bumenyesha ko uburyo bwo gusura abafunze bakazanirwa ibintu bwakuweho, ahubwo buzajya bukorwa hakoreshejwe MOMO PAY gusa.
Ibi bivuze ko abantu baza gusura ababo batazongera kujya bahaha ku Masoko ibyo bazanira abo basuye, ahubwo ibikenerwa byose by’abagororwa bizajya bitunganywa na Serivise y’imibereho myiza mu Magororero.
RCS ivuga ko uyu mwanzuro ugamije kugabanya akajagari, gukoresha igihe neza no kunoza imicungire y’ubuzima bw’abafungiye muri Gereza zitandukanye.
Ubuyobozi bwa RCS buvuga ko iyi gahunda izafasha Abagororwa krushaho kugira imibereho myiza, kuko ibyo bakeneye bizajya bitunganywa mu buryo bunoze kandi bigenzurwa n’inzego zishinzwe imibereho myiza mu Magororero.
Ikomeza ivuga ko bizafasha abasura kurushaho kubona serivisi zihuse kandi zidafata umwanya munini.
Amafoto
Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Emmanuel Sengabo
Itangazo ryashyizwe hanze n'urwego rw'igihugu rushinzwe abagororwa RCS
Imiyobora ya MOMO PAY izajya yifashishwa n'abasuye.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



