Rwanda: Kiliziya na Leta bakomoje ku “Mabonekerwa ya Bikira Mariya” yavuzwe i Musanze
Nyuma y'uko bamwe mu baturage b'Akarere ka Musanze mu Murenge wa Gataraga ho mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, bamaze iminsi irenga 2 hafi ya Paruwase Gatolika ya Busogo ahavugwa ko Bikira Mariya yahabonekeye abana bato ku wa 15 Mutarama 2026, ubuyobozi bw'aka Karere n'ubwa Kiliziya, bwavuze kuri aya makuru.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace baganiye n’Itangazamakuru bavuze ko Bikira Mariya yahagaragaye ari kumwe n’Umwana Yezu, aho basobanura uburyo bababonye ku giti no ku ipoto y’amashanyarazi iri hafi y’iyo Paruwase gusa biragoye kubihamya.
Umwe mu baganiriye na THEUPDATE yagize ati:“Nanjye nari mu bantu bari bateraniye aho. Nitegereje Ipoto (Igiti cy'Amashanyarazi) mbona ishusho imeze nk’iya Bikira Mariya. Byanshimishije cyane, numva ari nk’uko byagenze i Kibeho. Twishimiye ko Umubyeyi Bikira Mariya yaba yadusuye natwe.”
N'ubwo bimeze bitya, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwasabye abaturage kuba maso no kwitwararika igihe hagaragaye ibihuha nk’ibyo kuko biba bidafite ishingiro.
Nsengiyumva Claudien, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yabivuze muri aya magambo:“Kiriya ni igihuha. Nta mabonekerwa ya Bikira Mariya yabaye. Twahageze nk’ubuyobozi kuko hari hateraniye abantu benshi barimo abana, abasaza n’urubyiruko, bisaba kwitwararika ku mutekano. Twasanze hari abantu barenga igihumbi, ariko nta kintu kidasanzwe twabonye. Rwose ni igihuha.”
Jean Bosco Nambaje, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Busogo mu izina rya Kiliziya Gatolika yavuze ko ibyo bigomba kwitonderwa ndetse bigasuzumwa n’inzego zifitiye ububasha.
Ati:“Ibi byabaye bikeneye ubushishozi bukomeye. Twabimenyesheje ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, ari bwo bufite ububasha bwo kwemeza niba ari ibonekerwa nyakuri. Banyeretse igiti cy’inturusi n’ipoto bivugwa ko byabonekerwagaho, ariko nta kintu kidasanzwe nabonye.”
Yunzemo ati:“Mu Rwanda bizwi ko Bikira Mariya yaboneye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru. Bityo, niyo mpamvu abaturage bagomba gutegereza inzego z’ibifitiye ububasha kugira ngo zemeze n'ibivugwa nk'amabonekerwa yabereye i Musanze”.
Amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho, yatangiye ku wa 28 Ugushyingo 1981.
Ku ikubitiro, yabonekeye Alphonsine Mumureke, wari umunyeshuri mu ishuri ry’ababikira i Kibeho.
Nyuma yaho, abonekera n’abandi bakobwa barimo Nathalie Mukamazimpaka na Marie-Claire Mukangango mu myaka yakurikiyeho.
Aya mabonekerwa yakomeje mu myaka ya 1980 (hagati ya 1981 na 1989).
Nyuma yo kuyasuzuma igihe kirekire, Kiliziya Gatolika ku Isi, yayemeye ku mugaragaro mu 2001, iyemeza ko ayo mabonekerwa atatu ari yo yemewe.
Mu butumwa Bikira Mariya yahatanze i Kibeho, yigaragaje yitwa “Nyina wa Jambo”, atanga ubutumwa bugamije: Kwihana no gusenga, Urukundo n’ubumwe, Kuburira ibyago byari biri imbere, Kwizera Imana no gutekereza ku buzima bw’iteka.
N'ubwo abavugwaga ko babonekewe ari benshi, Kiliziya Gatolika yemeye ku mugaragaro abantu batatu ko aribo babonye aya mabonekerwa.
Bagizwe na: Alphonsine Mumureke, wabonye Bikira Mariya bwa mbere, ku wa 28 Ugushyingo 1981.
Hari kandi, Nathalie Mukamazimpaka, wabonye amabonekerwa mu 1982, ahabwa ubutumwa bwo gusenga cyane no kubabara hamwe na Yezu ndetse na Marie-Claire Mukangango, wabonye amabonekerwa mu 1982–1983, cyane cyane ajyanye no gusenga Rozari y’Agahinda.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



