Rwamagana: The Institute of Women for Excellence yibasiwe n'Inkongi y'Umuriro (Amafoto)
The Institute of Women for Excellence (IWE), Ikigo cy'Ishuri ry'Abakobwa riherereye mu Murenge wa Kigabiro ho mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'i Burasirazuba, kibasiwe n'Inkongi y'Umuriro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Ugushyingo (11) 2025.
Ibyangijwe n'iyi Nkongi n'ubwo bitarabarurwa byose, ibyinshi byari biherereye aho Abanyeshuri bakumbika (Dortoire). Inyubako icumbikamo Abanyashuri, ibamo abagera ku 150
Mu gihe Abanyeshuri n'abaturiye iki Kigo bibaza ibibaye, Ishami rya Polisi y'Igihugu rishinzwe kuzimya Inkongi, rikorera muri aka Karere, ryahise ritabarira hafi.
Ubutabazi batanze, bwagize uruhare rukomeye mu gukumira ko iyi Nkongi yari itaragera mu bindi bice by'Ikigo.
Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’Ikigo, avuga ko ibikoresho byose byari muri iyi Nyubako Abanyeshuri bararamo, byahiriyemo.
Ibyahiye bigizwe n'Imyambaro, Ibitanda, Matela n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyeshuri.
Ubuyobozi bw’Ikigo bwunzemo ko n'ubwo ibyangiritse ari byinshi, nta Munyeshuri wakomerekeye muri iyi Nkongi cyangwa ngo ahagirire izindi ngaruka.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, inzego z’Umutekano zari zatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyi Nkongi, mu gihe ubuyobozi bw’Ikigo bwari burajwe ishinga no gushakisha uko Abanyeshuri bakoroherezwa kongera kubona ibikoresho by’ibanze.
Nyuma y'iyi Nkongi, ubuyobozi bwa The Institute of Women for Excellence bwijeje ko bufatanyije n’inzego z’ubuyobozi n’ababyeyi, buzashyira imbaraga mu gusubiza ubuzima bwa buri munsi ku murongo no gusubiza Abanyeshuri ibyayihiriyemo.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



