Rubavu: Umucungamutungo wa CS Nyagasozi yishinganishije nyuma yo kutavuga rumwe n'umuyobozi w'Ishuri

Nov 14, 2025 - 12:59
Rubavu: Umucungamutungo wa CS Nyagasozi yishinganishije nyuma yo kutavuga rumwe n'umuyobozi w'Ishuri

Iminizabayo Jean Pierre, Umucungamutungo ku Kigo cy'Ishuri cya CS Nyagasozi cyo mu Murenge wa Kanama ho mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'i Burengerazuba, yishinganishije mu buyobozi bw'aka Karere nyuma yo kubona amakuru y'uko ashobora kugirirwa nabi.

Amakuru yo kwishinganisha wa Imanizabayo, THEUPDATE iyakesha Kopi y'Ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu.

Muri iyi Baruwa, Imanizabayo avuga ko akorera mu bibazo by’amakimbirane kandi akagira impungenge z’uko ashobora kugirirwa nabi binyuze mu mugambi wo kumugambanira.

Muri iyi Baruwa, akomeza avuga ko mu kazi akora ahura n’igitutu gikomeye gituruka kuri Nahimana Alphonsine, umuyobozi w’iri Shuri ndetse n’andi makimbirane amaze igihe mu kazi ka buri munsi. 

Imanizabayo avuga ko aya makimbirane amaze kumugiraho ingaruka ku mutekano w’akazi ke ndetse no ku mutekano we bwite, bityo ari yo mpamvu yishinganishije ndetse anasaba kurengerwa.

Muri iyi Baruwa, avuga ko kimwe mu bibazo by'inguti bimuteye impungenge, ari Konti z’ibanga zafunguwe ku Shuri avuga ko atigeze amenyeshwa, kandi amafaranga azinyuzwaho ahuzwa n’umuyobozi w’Ishuri

Ashingiye kuri aya makuru, avuga ko yumva biteye umutekano muke n’impungenge z’uko bishobora kumwitirirwa, bakamushinja imikoreshereze mibi y’Amafaranga atigeze amenya cyangwa ngo ayagireho uruhare.

Yongeraho ko ibi byose byerekana ko ari bumwe mu buryo bushobora gushyira ubuzima bwe cyangwa akazi ke mu kaga, ari na yo mpamvu yahisemo kwandika asaba kurengerwa no gutabarizwa n’inzego.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’imiyoborere mu mashuri mu Karere ka Rubavu bahaye amakuru THEUPDATE, basabye ko iki kibazo cyakurikiranwa neza kugira ngo kirinde umukozi uwo ari we wese kugerehwaho ibyaha atakoze ndetse no gukora ibishoboka hakarengerwa umutungo rusange w’Ishuri inzira zikigendwa.

Amafoto

Ibaruwa yanditswe na Iminizabayo Jean Pierre, Umucungamutungo wa CS Nyagasozi.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.