Padiri ku manywa, Dj w’icyamamare nijoro: Uko Guilherme Peixoto yigaruriye Imitima y’Abanyaburayi

Jan 17, 2026 - 17:44
Padiri ku manywa, Dj w’icyamamare nijoro: Uko Guilherme Peixoto yigaruriye Imitima y’Abanyaburayi

Guilherme Peixoto, uzwi cyane ku izina rya Padre Guilherme, ni Umupadiri Gatolika ukomoka muri Portugal, wamamaye ku rwego mpuzamahanga abikesha guhuza umurimo w’Ubupadiri no kuvanga Imiziki (DJ), akazi akora mu masaha y'ijoro.

Mu gihe cy'amasaha yo ku manywa asoma Misa, akigisha ijambo ry’Imana, ariko nijoro akurura imbaga y’abantu mu Birori by’umuziki wa Electronic mu ma ‘Club’ akomeye hirya no hino ku Isi.

Aherutse kugera mu murwa mukuru wa Liban, Beirut, aho yakoze ibikorwa byabaye imbarutso y’impaka ndende.

Ku manywa, yasomeye misa muri Kaminuza Gatolika ya Saint Joseph University of Kaslik, yitabirwa n’abantu benshi biganjemo urubyiruko n’abakuze.

Nijoro, yagaragaye mu Kabyiniro kazwi cyane ka AHM Night Club, aho abantu barenga 2,000 bitabiriye Igitaramo yavanzemo Imiziki, cyari cyagurishije amatike yose mbere y’igihe.

Ni Igitaramo cyashimishije benshi, ariko nanone cyateje ukutumvikana gukomeye muri bamwe mu Bakirisitu bo muri Liban.

Abantu 18, barimo n’abayobozi b’Amadini, bandikiye Inkiko basaba ko Igitaramo gihagarikwa, bavuga ko ari ugutesha agaciro ukwemera no guhindura idini imyidagaduro ivanzemo inzoga n’imbyino.

Urukiko rwanze icyo cyifuzo, ariko rutanga amabwiriza ko Padiri Guilherme atagaragara mu mwambaro w’Ubupadiri kandi ko nta bimenyetso by’idini bigaragara mu kabyiniro.

Padiri Guilherme yavuze ko yumva impungenge z’abamunenga, ariko agasaba ko bamwumva n’ubutumwa ashaka gutanga.

Ati:“Zaburi itwigisha guhimbaza Imana dukoresheje ibikoresho byose. Umuziki wa electronic ni igikoresho gishya cyo kugeza ubutumwa bw’amahoro no kwegera urubyiruko.”

Yongeyeho ko abamubona nk’ikibazo abasaba kumusengera.

Uyu Mupadiri w’imyaka 52, amaze amezi menshi ari icyamamare ku isi hose.

Yatangiye kumenyekana cyane nyuma yo gucuranga mu birori bya World Youth Day 2023 imbere ya Papa Fransisiko, ndetse no mu gitaramo cyo mu 2025 cyarimo Papa Leo XIV, byombi byakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri Instagram, akurikiranwa n’abantu barenga miliyoni 2.6, ibintu byamugize umwe mu bapadiri bakurikirwa cyane ku isi.

Ku mbuga nkoranyambaga, ibitekerezo ku byo akora byaravangiye.

Bamwe bavuga ko Padiri Guilherme yabonye uburyo bugezweho bwo kwegera urubyiruko no gusubiza ukwemera agaciro mu buzima bw’iki gihe. Abandi bo bakemeza ko gushyira ubupadiri mu ma ‘Club’ bitera urujijo kandi bikagabanya ubusugire bw’umurimo w'Ubusaseridoti.

N'ubwo impaka zikomeje, Padiri Guilherme Peixoto akomeje urugendo rwe rwo guhuza ukwemera n’umuco wa none.

Ku bamushyigikiye, ni ivugabutumwa rishya rihanga udushya. Abamunenga, ni ikibazo gikomeye ku gutandukanya ubuzima bw'Imyemerere n’ubusanzwe. 

Gusa, ntagushidikanya ko inkuru ya Padiri Padiri Guilherme ikomeje kuba inkuru iri kuvugisha benshi ku Isi.

Amafoto

Kumasaha ya kumanywa asoma misa bisanzwe nk'abandi bapaditi

Mu murwa mukuru wa Liban, Beirut yavanze umuziki karahava

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.