Nyanza: Ahimana w'Imyaka 26 yakubise Umugore we bimuviramo Urupfu

Jul 7, 2025 - 22:29
Jul 8, 2025 - 09:43
Nyanza: Ahimana w'Imyaka 26 yakubise Umugore we bimuviramo Urupfu

Ahimana Felicien, Umugabo w'Imyaka 26 gusa y'amavuko wo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Kagali ka Nyanza mu Mudugudu wa Rubona, afungiye gukubita Umugore we bikamuviramo Urupfu.

Bivugwa ko imvabo y'aya makimbirane yavuyemo Urupfu, yatewe n'Ubusinzi.

Ahimana wari usanzwe ukora akazi ko guteka mu kigo cy'Ishuri ryisumbuye rwa ESPANYA, yari amaranye na Nyakwigendera Imyaka 8, babyaranyemo abana 2.

Murebwayire Esther wari Umugore wa Ahimana, yapfuye nyuma y'uko tariki ya 03 Nyakanga [7] 2025, akubiswe bikomeye, arwarira mu rugo aho kujya kwa Muganga kwivuza, nk'uko byatangajwe n'abaturanyi b’uyu muryango.

Abaturanyi b'uyu muryango, bakomeje bavuga ko Ahimana w'Imyaka 26 na Murebwayire Esther w’imyaka 28, babanaga mu makimbirane, ashingiye ku businzi bw'Umugabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yatangarije Itangazamakuru ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwatangiye iperereza.

Ahimana ukekwaho kwiyicira umugore, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Mu gihe, Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza, kugira ngo ukorerwe isusuzuma.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 1
Wow Wow 0