Nyamasheke: Niyomuhoza arabogoza nyuma yo kwizezwa 'Ubukwe n'Umusore' agasanga ari Umugabo

Sep 23, 2025 - 16:06
Nyamasheke: Niyomuhoza arabogoza nyuma yo kwizezwa 'Ubukwe n'Umusore' agasanga ari Umugabo

Mu gihe bisanzwe bizwi ko Ubukwe bukorwa hagati y'Umugabo [Umusore] n'Umukobwa [Umugore] bombi bumvikanye kuri buri kimwe, mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Bushenge, haravugwa inkuru idasanzwe, aho Umukobwa yijejwe kuzarongorwa, nyuma agasanga uwari wabimwijeje ari Umugabo usanzwe ufite Umugore.

Iyi nkuru yaje kuba kimomo nyuma y'uko Niyomuhoza Vestine akoranyije imiryango ngo yitegure Umuryango w'Umusore, bagategereza bagaheba.

Nyuma, nibwo Niyomuhoza yaje kumenya ko Nyamusore yashakaga kumurya Amafaranga, ibyo gushinga Urugo nta byari biriyo.

Ni mu gihe nyamara, Umuryango wo kwa Niyomuhoza wari wamaze gushyira ku murongo buri kimwe, bibatwaye Amafaranga Ibihumbi 300 by'u Rwanda.

Ubwo iyi nkuru yabaga kimomo, bamwe mu Baturage bo muri aka Karere, bavuze ko uru rwego rw'Ubutekamutwe bumaze iminsi muri aka gace.

Aba baturage bavuga ko ibyabaye kuri Niyomuhoza bikunze gukorwa n'abasore [Abagabo] bava mu tundi duce, bityo bagashidukirwa n'Abakobwa b'aha i Nyamasheke, nyamara bakaza gusanga bari baribeshye.

Nyuma y'ibyabaye kuri Niyomuhoza, Ubuyobozi bw'Umurenge wa Bushenge, bugira inama Urubyiruko ko rwakwirinda kwishora mu Rukundo, ahubwo rukabanza kumenyana n’Imiryango mbere yo gutanga Amafaranga ku Musore cyangwa kwitegura ubukwe.

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu two mu Burengerazuba bw'u Rwanda dukunze kuvugwamo umuco [Umugenzo] udasanzwe, aho Abakobwa bahonga Abasore imitungo, kugira ngo bazabarongore.

Ibi kandi biherekezwa n'uko iyo Umusore aje kurambagiza, ngo abagirwa Inkoko y'Isake, kugira ngo akunde ntazabenge Umukobwa wabo.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist