Nico Williams uvugwa muri FC Barcelona yasinye Imyaka 9 muri Athletic Bilbao

Umunya-Esipanye ufite inkomoko muri Ghana, Nico Williams, wifuzwaga n'Ikipe ya FC Barcelona, yasinye amasezerano y'Imyaka 10 akinira Ikipe ya Athletic Bilbao.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku isaha ya saa yine z'Igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Mu gihe yari asigaje Umwaka ku masezerano asanzwe, imyaka 9 yasinye, yamugize umukinnyi wa Athletic Bilbao mu Myaka iri imbere.
N'ubwo yasinye amasezerano azamugeza mu Mwaka w'i 2035, biteganyijwe ko isaha n'isaha ashobora gutangazwa nk'Umukinnyi mushya wa FC Barcelona, kuko yamaze kumvikana na yo kuzayikinira mu Myaka 5 iri mbere, mu gihe yaramuka yumvikanye na Athletic Bilbao asanzwe akinira.
Nico Williams w'Imyaka 22 gusa y'amavuko, yatangiye kuvugwa muri FC Barcelona, guhera mu Mpeshyi y'Umwaka ushize, ubwo yafashaga Ikipe y'Igihugu ya Esipanye kwegukana irushanwa ry'Igikombe cy'i Burayi [EURO 2024].
Uyu mukinnyi ukina asatira izamu anyzue ku ruhande rw’ibumoso, yigaruriye imitima y'abafana ba FC Barcelona, binyuze mu mikinire yumvikanaho na Lamine Yamal, umwe mu bakinnyi ba FC Barcelona bavuna Umuheha bakongezwa undi muri iyi minsi.
Uretse FC Bracelona, Williams yifujwe n'andi makipe akomeye i Burayi, arimo: Bayern Munich yo mu Budage ndetse na Chelsea na Arsenal zo mu Bwongereza.
Bayern Munich, irifuza kumusinyisha, ikamusimbuza Leroy Sané wamaze kwerekeza muri Galatasaray S.K yo muri Turukiye.
Avuga kuri aya masezerano mashya, Williams yagize ati:"Umutima nama wanjye uza imbere mu gihe ngiye gufata ibyemezo. Nishimiye kuba muri Athletic Bilbao, kandi ndashimira abafana bakomeza kunyereka urukundo".
Nyuma yo kongera amasezerano, bivuze ko amafaranga yari kugurwa, yiyongereyeho 50%, ahwanye na Miliyoni 29 z'Amayero.
Kuri ubu, Ikipe yakwifuza Nico Williams, yamutangaho Miliyoni 87 z'Amayero.
Aya masezerano mashya yazamuze agaciro kamafanga yatangwaho haramutse hari ikipe ishaka k’umusinyisha.
Mu gihe abakunzi ba FC Barcelona bavuga ko batakaje ikizere, aba Athletic Bilbao bishimiye ko aramutse agiye, yasigira iyi Kipe amafaranga afatika, bitewe n'akayabo yaba yatanzweho.
What's Your Reaction?






