National Geographic yashishikarije Abakerarugendo gusura Pariki y'Akagera mu 2026

Oct 26, 2025 - 13:56
National Geographic yashishikarije Abakerarugendo gusura Pariki y'Akagera mu 2026

Ikigo gikorwa Ubushakashatsi ku Binyabuzima n'ubumenyi bw'Isi (National Geographic), cyashyize Pariki y'Akagera ku rutonde rw'ahantu nyaburanga abantu bakwerekeza mu Mwaka utaha (2026).

Iyi Pariki, izwi nk'igicumbi cy'Inyamanswa 5 zikomeye ku Isi (Big 5). Izi zirimo “Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n'Imbogo”.

Uretse izi Nyamanswa, muri iyi Pariki habarizwa ubwoko bw'Inyoni burenga 500.

Mu ushize, iyi Pariki yakusanyije Miliyoni 4.7$, zinjijwe n'abantu Ibihumbi 56 n'abantu 219 bayisuye.

Mu bayisuye, harimo abakinnyi b'Ikipe ya Arsenal y'Abagore barimo “Katie McCabe, Caitlin Foord na Laia Codina”.

Amateka ya Pariki y'Akagera ni maremare, ndetse agaragaza uburyo u Rwanda rwagize uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’ubukerarugendo.

Iyi Pariki iherereye mu Ntara y'i Burasirazuba bw’u Rwanda. Ikora ku gihugu cya Tanzaniya, ndetse n'Uturere turimo “Nyagatare, Kayonza na Kirehe”.

Amateka avuga ko yashinzwe mu 1949, bikozwe n’ubutegetsi bw’Ababiligi, Igihugi cyo ku Mugabane w'u Burayi cyari gikoronije u Rwanda.

Yahawe izina rya “Pariki y'Akagera” kubera uruzi rw’Akagera ruyicamo rugakora urusobe rw’amazi n’ibiyaga byinshi.

Mu 1949–1990, Pariki y’Akagera yari ifite Hegitari zirenga Miliyoni imwe (1,200,000 ha), ikaba yarabagamo harimo Inyamaswa zirimo “Intare, Inzovu, Impala, Inyemera, Imvubu, Imbogo, Ingwe” n'izindi....

Yari imwe muri Pariki nini kandi y’ingenzi muri Afurika y’i Burasirazuba.

Abahigi n’aborozi ntibemererwaga kwinjiramo, kandi yari ahantu hakundwa cyane n’abakerarugendo.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abarutsi mu 1994, igice kinini cy'iyi Pariki, cyatujwemo abaturage, ahandi hahindurwa aho kororera.

Mu mwaka wa 1997, ubuso bwa Pariki bwaragabanyijwe bugera kuri 1,122 km² gusa (ni hafi kimwe cya gatatu cy’ubwo yari ifite mbere).

Mu mwaka wa 2010, Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na African Parks, Ishyirahamwe ryo muri Afurika rifasha mu micungire ya Pariki, bityo itangira gufatwa nk'ahantu nyaburanga hinjiriza Igihugu.

Aya masezerano yari akubiyemo ibijyanye no kurwanya ubugizi bwa nabi n’uburobyi butemewe, kongera Inyamaswa zasigaye nke no gushishikariza abaturage kuyibungabunga no kuyungukiramo binyuze mu bukerarugendo.

Mu 2015, hatangijwe gahunda yo kugarura Intare, zari zarazimye mu Rwanda kuva mu 2000. Mu 2017, hagaruwe Inzovu, inyinshi zikuwe muri Afurika y’Amajyepfo.

Kugeza ubu, Pariki y'Akagera niyo yonyine mu Rwanda irimo urusobe rw’ibinyabuzima byo mu misozi miremire n’ibiyaga byinshi. Mu Biyaga, harimo “Ihema, Shakani, Rwanyakizinga”.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist