Kibonge na Rusine basubukuye gukina Filime y'Urwenya rushingiye ku Businzi 

Oct 15, 2025 - 15:43
Kibonge na Rusine basubukuye gukina Filime y'Urwenya rushingiye ku Businzi 

Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonge mu ruganda rwa Cinema Nyarwanda, yatangaje ko yongeye gukina Filime zishingiye rwenya runyuze mu Businzi, nyuma y'igihe abihagaritse.

Nyuma yo kumara igihe abakunzi batamubona, Kibonge yavuze ko yagarutse muri uru rwenya, abisabwe na Fred Robinson Mugisha, uzwi nka Producer Element.

Iyi Filime ishingiye ku rwenya, Kibonge ayifatanya na Rukundo Patrick, uzwi nka Rusine.

Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru Inyarwanda, nyuma yo kugaruka muri uru rwenya,  na InyaRwanda, Clapton Kibonge yavuze ko we na Rusine bari bamaze igihe baganira ku buryo basubukura uyu mushinga wari umaze imyaka itari mike utagaragara ku isoko ry’imyidagaduro.

Ariko ngo ibyo byose byahindutse nyuma yo kumva amagambo ya Producer Element mu kiganiro “One on One”, aho Element yavuze ko ari umwe mu bafana bakomeye ba filime “Mugisha na Rusine”.

Clapton yagize ati:“Element ni we wabaye imbarutso yo kongera gukora iyi filime. Yabivuze ubwo yari mu kiganiro One on One ko akunda cyane Mugisha na Rusine, bituma natwe tubona impamvu ikomeye yo kongera kubyutsa uyu mushinga.”

Yavuze ko nyuma yo kumva ayo magambo, yahise ahamagara Rusine bongera kwicara hamwe basubira mu bitekerezo by’iyi Filime, bashyiraho uburyo bushya bwo kuyikora no kuyigeza ku bafana mu buryo burushijeho gutungana.

Clapton yavuze ko iyi Filime nshya izajya isohoka kabiri mu cyumweru, kandi buri gice kizaba gifite insanganyamatsiko itandukanye, ishingiye ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, ariko byose bigatangwa mu buryo bwo gusetsa no kwidagadura.

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist