Karongi: Minisitiri w'Intebe yitabiriye Umuganda watewemo Ibiti 5,000 (Amafoto)

Oct 26, 2025 - 08:21
Karongi: Minisitiri w'Intebe yitabiriye Umuganda watewemo Ibiti 5,000 (Amafoto)

Minisitiri w’Intebe w'u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Rugabano ho mu Karere ka Karongi mu Ntara y'i Burengerazuba, mu gikorwa cy'Umuganda watewemo Ibiti 5000 kuri Site ya Muciro.

Uyu muganda rusange wakozwe kuri uyu wa Gatandatu, wahujwe n’itangizwa ry’igihembwe cyo gutera Ibiti n’Amashyamba mu Mwaka w'i 2025–26. 

Nyuma yo gutera ibi Biti, Dr. Nsengiyumva yasabye Abanyarwanda kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko mu gutera no kurinda Ibiti. Yunzemo ko biramutse byitaweho, ari imwe mu nzira zikomeye zo kurwanya imihindagurikire y’ikirere no guteza imbere ubuzima burambye.

Akomoza ko kamaro ko gutera Igiti, yagize ati:“Buri muturage akwiriye gufata Igiti nk’ikintu gifite agaciro gakomeye, kuko gifitiye abantu bose akamaro mu kurengera ibidukikije, gutanga umwuka mwiza no kongera ubwiza bw’Igihugu”.

Yashimangiye ko buri muturage akwiriye gufata Igiti nk’umutungo rusange ubumbatiye ubuzima bw'Igihugu.

Ati:“Igiti ni nk’umwana, agomba kurindwa n’abantu bose, kubera ko kidufitiye akamaro twese, wa mwuka mwiza mwavuze tuwuhumeka twese. Ni Igiti cyanjye, ni igiti cyawe, tugomba kugifata nk’aho ari umutungo wa twese”

Minisitiri Nsengiyumva yasoje asaba abaturage guhinga ubutaka bwose bushoboka kandi bagakoresha Ifumbire ku gihe, kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego yo kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50%.

Ibiti byatewe kuri iyi Site, byari bigamije kuvugurura Ishyamba kimeza rihuriweho n'Imirenge ya Rugabano, mu kagari ka Gisiza umudugudu wa Muciro.

Muri rusange, uyu Muganda wakozwe ku bufatanye bwa ya Leta n'Umushinga Congo Nile Itoshye”, wasize hatewe Ibiti Gakondo 3000, ibivangwa n'Imyaka 2000 na 300 by'Imbuto ziribwa.

Uyu Muganda wo gutera Ibiti hibandwa ku by'Imbuto bivangwa n'Imyaka, wabereye mu gihugu hose, abayobozi muri Guverinoma bifatanya n'abaturage.

Mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Bernadette Arakwiye, yibukije abitabiriye umuganda ko gutera ibiti ari kimwe mu bikorwa bifite akamaro gakomeye mu kurengera ibidukikije.

Yagize ati:“Ibiti bigira uruhare mu gusukura umwuka abantu bahumeka, gutanga imbuto zo kurya, kurwanya isuri no kugarura ubusitani bw’igihugu.”

Yongeyeho ko u Rwanda rumaze kugera kuri 30% by’intego rwihaye yo gutera ibiti, asaba abaturage by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali gukomeza kongera imbaraga muri iki gikorwa kugira ngo igihugu kirusheho kuba icyatsi kibisi.

Uretse i Karongi n'i Kigali, mu Karere ka Nyamasheke na Huye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Ngarambe Rwego, yifatanyije n'abaturage muri uyu Muganda, by'umwihariko kibandwa ku butumwa bugamije kubumbatira Ibiti n'Amashyamba, no guteza imbere Imikino.

Amafoto

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0