Karate: FERWAKA yashimiye “The Vision Karate na Flying Eagles” bateguye Irushanwa ry'Abato
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino njyarugamba wa Karate mu Rwanda [FERWAKA], bwashimiye amakipe ya The Vision Karate Academy na Flying Eagle Sports Academy, ku ruhare rwazo mu guteza imbere umukino wa Karate mu bakiri bato.
Byagarutsweho n’umuyobozi wa FERWAKA, Niyongabo Damien, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gusoza “International Karate Technical Seminar and U – 14 Competition”.
International Karate Technical Seminar and U – 14 Competition, ni amahugurwa yari abangikanye n’amarushanwa y’umukino wa Karate, yateguwe n’aya makipe yombi, hagamijwe gushyigikira abakiri bato bifuza gukina umukino wa Karate nk’umwuga.
Mu gishimira aya makipe, Niyongabo Damien yagize ati:”Muri Karate, kwihugura ntibirangira. Iyo Umukarateka atihugura, gutera imbere biramugora, ibi ntabwo ari muri Karate gusa, ahubwo ni muri Siporo zose”.
Yunzemo ati:”Ndashimira aya makipe yombi, yakoze iki gikorwa. Amahugurwa abangikanye n’amarushanwa mu bakiri bato ntabwo bimenyerewe, kuko bikorwa mu bakuru gusa. Ubusanzwe, byakorwaga na FERWAKA gusa, ariko niba amakipe yabitangiye, bigaragaza ko ahazaza h’umukino wa Karate mu Rwanda hatanga ikizere”.
Uretse umuyobozi wa FERWAKA, isozwa “International Karate Technical Seminar and U – 14 Competition”, ryitabiwe n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Kamuzinzi Christian.
Nk’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Kamuzinzi yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi, cyane ko Ikipe y’Igihugu ikura abakinnyi mu byiciro by’abakiri bato. Yunzemo ko n’andi makipe yarushako kwigira kuri The Vision Karate Academy na Flying Eagle Sports Academy, kugira ngo Abana barusheho kubona aho kwigaragariza.
Mu gusoza “International Karate Technical Seminar and U – 14 Competition”, hakinwe Irushanwa ryegukanywe n’Ikipe ya Flying Eagle Sports Academy, ihize andi makipe 25 byari bihanganye.
Flying Eagle Sports Academy, yegukanye iri rushanwa ikusanyije Imidali 5 ya Zahabu.
Yakurikiwe n’Ikipe ya Peace Karate Academy n’Imidali 3 ya Zahabu, mu gihe Ikipe ya Flying Eagle International Alliance, yabaye iya gatatu, ikusanyije imidali 2 ya Zahabu n’undi 1 wa Silver.
Iri Rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 26 y’abatarengeje Imyaka 14 mu bahungu n’abakobwa.
Ryakinwe mu Mujyo wo gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe mu gihe cy’Iminsi 2, hagati ya tariki ya 11-12 Ukwakira 2025, n’abatoza barimo: Umutoza Sensei Sanjeevi Marshal Srikanth wavuye mu gihugu cy’Ubuhinde, afatanyije na Eric Nizeyimana, Umutoza w’umukino wa Karate ufite Dan ya 4 muri Wado – Ryu ndetse na Habakwizera Antoine Marie Claret, nawe ufite Umukanda w’Umukara na Dan 4.
Uretse gufasha abaryitabiriye kuzamura urwego, ryari mu mujyo w’ubukangurambaga bugira buti:“Abana n’Urubyiruko bazira guta Ishuri n’Ibiyobyabwenge, umusingi w’Umuryango mwiza uzira amakimbirane”.
Ryakinwe mu buryo bwa Kumite (Kurwana) ndetse na Kata (Kwiyereka), ribanzirizwa n'amahugurwa yabaye ku wa 6 tariki ya 11 Ukwakira 2025.
Sensei Eric Nizeyimana na Habakwizera Antoine Marie Claret, bateguye iki gikorwa, batangaje ko bishimiye uko cyagenze, by’umwihariko bashimira FERWAKA, yabanye nabo muri iki gihe cy’iminsi ibiri by’umwihariko.
Sensei Sanjeevi Marshal Srikanth, Inzobere mu mukino wa Karate ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde, wafatanyije na Nizeyimana na Habakwizerwa muri iki gikorwa, yavuze ko yashimishijwe n’urwego yabonyeho Abakarateka bo mu Rwanda, yungamo ko azakora ibishoboka byose akajya aza mu Rwanda buri uko Umwaka, mu rwego rwo gushyigikira uyu mukino ndetse n’aya makipe by’umwihariko.
International Karate Technical Seminar and U – 14 Competition, n’ibikorwa byakorewe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, mu Kagali nka Nunga, ahazwi nko kuri Maison des Jeunes, hagati ya tariki ya 11-12 Ukwakira 2025.
Amafoto
Niyongabo Damien, yashimiye amakipe yateguye International Karate Technical Seminar and U – 14 Competition (Ifoto/Ububiko)
Habakwizera Antoine Marie Claret, yashimiye FERWAKA yabanye nabo mu rugendo rwo gutegura iki gikorwa
Eric Nizeyimana yavuze ko yanuzwe n'uko iki gikorwa cyagenze, aboneraho gusaba Sensei Sanjeevi kuzababera ambasaderi mwiza
Flying Eagle Sports Academy, yegukanye International Karate Technical Seminar and U – 14 Competition ikusanyije Imidali 5 ya Zahabu.
What's Your Reaction?
Like
2
Dislike
0
Love
3
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
2



