Kaminuza y'u Rwanda yasabye abahawe Impamyabumenyi gukomeza kwihugura bakoresheje “Artificial Intelligence”

Oct 17, 2025 - 14:18
Kaminuza y'u Rwanda yasabye abahawe Impamyabumenyi gukomeza kwihugura bakoresheje “Artificial Intelligence”

Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda (UR), Chancellor Patricia L. Campbell, yasabye abahawe Impamyabumenyi zisoza amasomo ya Kaminuza mu byiciro bitandukanye, gukomeza kwihugura mu Ikoranabuhanga rigezweho cyane cyane mu bijyanye n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence).

Patricia yabigarutseho kuri uyu wa 17 Ukwakira (10) 2025, nyuma yo gutanga ku mugaragaro Impamyabumenyi ya Kaminuza y'u Rwanda ku nshuro ya 11, ku Banyeshuri 9.526 barangije amasomo ya Kiminuza mu byiciro bitandukanye. Muri aba 9.526, Abagabo ni 5.322, mu gihe Abagore ari 4.204.

Uyu muyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, yabashimiye umuhate wabaranze, kugeza basoje urugamba batangiye.

Yaboneyeho kubasaba kuba inkingi y’iterambere ry’Igihugu, bakoresha neza ubumenyi n’ubushobozi bahawe.

Akomoza ku kamaro ka Artificial Intelligence, yagize ati:“Iri koranabuhanga ry'ubwenge buhangano, rizabafasha gukomeza kuba Abanyamwuga bashoboye ndetse banagira uruhare mu guhindura Isi mu buryo bwiza”.

Minisitiri w’Intebe w'u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yibukije abasoje abahawe Impamyabumenyi ko “Ubumenyi bakuye muri Kaminuza bugomba kubafasha mu gusigasira ibyagezweho, abasaba kwirinda ingeso mbi no kuba intangarugero mu mico no mu myitwarire”.

Yunzemo ati:“Igihugu kibategerejeho byinshi, by'umwigariko nk'Urubyiruko rufite ubumenyi n’ubushobozi bwo guhanga udushya. Ndashimira n'uruhare rwa Kaminuza y’u Rwanda mu kubaka u Rwanda rw’ejo ruzira ubujiji n’ubunebwe”.

Uyu muhango wabereye kuri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, ahari hateraniye ibihumbi by’abanyeshuri, ababyeyi, inshuti n’imiryango y’abo, abayobozi bakuru mu nzego za Leta, abahagarariye Ibigo by’ubucuruzi n’abanyeshuri bahoze biga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, uyu muhango ukorerwa mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo y'Igihugu.

Abahawe Impamyabumenyi zisoza amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda bagabanyijwe mu Mashami atandukanye agize iyi Kaminuza, arimo:

Koleji Nderabarezi (CE), yari ifite 2.554, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) yari ifite 1.688, Koleji yigisha iby’Ubugeni, Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y’Abaturage (CASS) yari ifite 1.006, Koleji yigisha iby’Ubucuruzi n’Ubukungu (CBE) yari ifite 2.005, Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima (CMHS) yari ifite 1.136, Koleji y’Ubumenyi n’Ubuvuzi bw’Amatungo (CVMS) yari ifite 156 na Koleji y’Ubuhinzi, Amashyamba n’Ubumenyi mu by’Ibiryo (CAVM) yarangijwemo na 981.

Muri aba bose, abanyeshuri 35 bahawe Impamyabumenyi z’ikirenga (PhD), abandi bakaba barasoje amasomo y’Impamyabumenyi za Masters na Licence mu mashami atandukanye arimo; Ubumenyi, Ubukungu, Ubuvuzi n’Ikoranabuhanga.

Abanyeshuri basoje amasomo bashimye ubuyobozi bwa Kaminuza n’abarimu babafashije kugera ku ntego zabo, bavuga ko amasomo bize yabahaye ubumenyi n’ubushobozi bwo guhanga udushya no kuba igisubizo ku bibazo byugarije sosiyete, haba mu Karere n'Isi muri rusange.

Kaminuza y'u Rwanda yatangiye gutanga Impamyabumenyi mu 2014, isimbuye iyari Kaminuza nkuru y'u Rwanda, yashinzwe mu 1963.

Amafoto

Patricia L. Campbell, yasabye abahawe Impamyabumenyi gukomeza gukarishya ubwenge bakoresheje Artificial Intelligence

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 1
MUNEZA Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.