Imiyoborere: Akarere ka Gakenke kasabye abagakoreramo kwitangira iterambere rirambye ry'umuturage
Abakozi bakorera mu Karere ka Gakenke, basabawe gutanga umusanzu ufite ireme mu bikorwa biganisha ku iterambere rirambye ry'abaturage.
Byagarutsweho n'umuyobozi w'aka Karere, Mukandayisenga Vestine, mu nama nyunguranabitekerezo yamuhuje n'abakozi bakorera ku Biro by'Akarere ka Gakenke ndetse n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugali.
Muri iyi nama, Mukandayisenga yabasabye gukorera ibishoboka byose, bakaganisha Akarere mu nzira y'iterambere no gufasha abagatuye kugira imibereho myiza.
Ati:“Ibi turi gukanira bizagerwaho binyuze mu kwihutisha serivisi kandi igatangwa neza. Mbahaye urugero, niba bisaba iminsi ibiri ngo umuturage wujuje ibisabwa ahabwe icyangombwa kimwemerera kubaka, ubishinzwe akabitinza bikamara Icyumweru, Akarere ntabwo katera imbere ndetse n'umuturage aradindira. Ndabasaba guhindura iyi mikorere kuko ntaho yaba ituganisha”.
Yunzemo ati:“Buri wese akwiye gukora akazi aharanira kugera ku gikorwa kizagirira akamaro abaturage mu gihe kirekire, aho gukora acunganwa n’uko Ukwezi gushira akabona umushahara”.
Uretse ibyagarutsweho na Meya Mukandayisenga, abitabiriye iyi nama bagarutse ku zindi ngingo zinyuranye zirimo “Icyerekezo cy’Igihugu n’uruhare rw’Akarere mu kukigeraho, gukangura abaturage kwitabira gahunda za Leta uko bisabwa, kuzamura imisoro yinjizwa n’Akarere, ibiranga serivisi nziza n’ingamba zo gusigasira umutekano”.
Muri iyi nama, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, bongeye kwibutswa inshingano zabo, zirimo “Gukora ubukangurambaga, kukundisha abaturage aho Leta ikeneyemo umusanzu, gukusanya no gutanga amakuru afite ireme ndetse no gutanga serivisi inoze”.
Abitabiriye iyi nama biyemeje ko bagiye guhindura imikorere, bagafasha Akarere kugera ku cyerekezo cy’Igihugu by'umwihariko no guharanira ko umuturage agera ku iterambere n’imibereho myiza.
Amafoto
Meya Vestine Mukandayisenga (hagati)
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



