Ibitaro bya CHUB n'urubuga rw'Irembo bashyiriyeho Abarwayi serivise yihariye

Sep 11, 2025 - 16:50
Ibitaro bya CHUB n'urubuga rw'Irembo bashyiriyeho Abarwayi serivise yihariye

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwimakaza gutanga Serivise zishingiye ku Ikoranabuhanga, no mu batanga Serivise z'Ubuvuzi, ryatangiye gushinga imizi.

Muri uwo mujyo, Ibitaro bya Kaminuza y'u Rwanda bya Butare [CHUB] ku bufatanye n'urubuga rwo kuri Murandasi rwa IREMBO, bashyiriyeho Serivise yihariye abarwayi bahivuriza.

Iyi Serivise bise “Iyishyurire ku bufatanye na IREMBO PAY”, yatangijwe kuri uyu wa 11 Nzeri [9] 2025.

Impande zombi, zivuga ko ibi byakozwe hagamijwe guhanga udushya mu kwihutisha serivisi z’ubuzima no kunoza imitangire yazo.

Zikomeza zivuga ko iyi mikoranire yatekerejwe hagamijwe kurinda Abarwayi gutakaza igihe kinini ku mirongo bishyuriraho Serivise z'Ibitaro, kuko nyuma yo gusuzumwa cyangwa kubonana na Muganga, Umurwayi azajya ahita ahabwa ubutumwa bugufi [SMS] kuri nimero ye, bwerekana Amafaranga agomba kwishyura, agahita ayishyura ako kanya akoresheje Irembo Pay cyangwa MoMo Code y’ibi Bitaro, agahita akomeza guhabwa Serivisi z’ubuvuzi nta kindi asabwe.

Abasanzwe bivuriza muri ibi Bitaro baganiriye n'Umunyamakuru wa THEUPDATE, bavuze ko bishimiye uburyo bushya bw'imyishyurire.

Umwe yagize ati:Ni byiza cyane. Nk'usanzwe uhivuriza, twamaraga hafi Amasaha 2 turi ku murongo dutegereje kwishyura. Nk'Umurwayi, byari ikibazo. Ku ruhande rw'Abarwaza, hari igihe yajyaga kwishyura asize Umurwayi, bigatera impungenge zo kumusiga wenyine. Ubu buryo bushya buzadufasha kwishyura twicaye hafi y’Abarwayi bacu”.

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare [CHUB], biherereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma, bikaba ari bimwe mu Bitaro by’icyitegererezo biri ku rwego rw’Igihugu. 

Raporo ya Minisiteri y'ubuzima [MINISANTE] y'Umwaka w'i 2019-20, yerekanaga ko byari bifite ubushobozi bwo kwakira Abarwayi barara mu Bitaro [Inpatients] bangana na 500.

Yakomezaga yerekana ko icyo gihe byakoreshaga abakozi basaga 534 barimo Abaganga, inzobere mu buvuzi butandukanye n’abakozi bashinzwe imicungire y'imari..

Muri uwo Mwaka, umubare w’abarwayi bivurije mu gice cya Outpatient Department [OPD] aho Abarwayi bivuza bataha, wagabanutseho 11% [10,724], ugereranyije n’Umwaka wabanje w' 2018-19.

Ni ukuvuga ko ibi Bitaro byari bisanzwe byakira Ibihumbi birenga makumyabiri by'Abarwayi bivuzaga bataha. 

Ibi byatewe ahanini n’Icyorezo cya COVID-19, cyatumye habaho gufunga ibikorwa [Lockdown] hagati ya Werurwe na Gicurasi y'i 2020.

Amafoto

Ibitaro bya CHUB biri mu bikomeye bibarizwa mu Ntara y'Amajyepfo no mu gihugu muri rusange

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 1
MUNEZA Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.