Ibisabwa kubifuza kwitabira ‘Itorero Indangamirwa’ rigiye gukorwa ku nshuro ya 16
Itorero Indangamirwa rigiye gukorwa ku nshuro ya 16. Iryo muri uyu Mwaka, rizakorerwa i Nkumba mu Karere ka Burera nk'uko bisanzwe.
Biteganyijwe ko rizatangira tariki ya 01 Nyakanga (7) kugeza tariki ya 14 Kanama (8) 2026.
Rizitabirwa n'Urubyiruko rw'Abanyarwanda baba cyangwa biga mu mahanga, abiga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda ndetse n'Urubyiruko rwabaye Indashyikirwa ku Urugerero rw'Inkomezabigwi mu kiciro cya 13.
Kwiyandisha ku bifuza kwitabira iri torero, bisaba kuba uri Umunyarwanda, witwaje Indangamuntu cyangwa Pasiporo, kuba ufite imyaka iri hagati ya 18 na 25.
Hari kandi kuzaboneka guhera tariki ya 01 Nyakanga (7) kugeza tariki 14 Kanama (8) 2026.
Kwiyishyurira amafaranga y’urugendo yo kugera i Kigali no gusubira aho waturutse (ku bava mu mahanga) no kuba uwifuza kwitabira iri torero adafite uburwayi bwamubuza gukora imyitozo ngororamubiri ikomeye.
Kwiyandikisha byatangiye tariki ya 04 Gashyantare (4), bikaba bizarangira tariki ya 20 Mata (4) 2026.
Abavuye mu mahanga n'abiga mu mashuri mpuzamahanga, biyandisha banyuze kuri: https://tinyurl.com/indangamirwa-I6.
Ku bifuza ibindi bisobanuro, bahamagara kuri Telefone +250 732 028 857 cyangwa se +250 782 706 730.
Itorero Indangamirwa ni gahunda ya Leta y'u Rwanda igamije gutoza no kwigisha urubyiruko indangagaciro, umuco nyarwanda, n’inshingano z’ubwenegihugu.
Yashyizweho mu 2007, ishingiye ku muco gakondo w’Itorero ryo hambere, aho abakuru bigishaga urubyiruko indangagaciro zo gukunda igihugu, ubutwari, ubunyangamugayo, n’ubwitange.
Igamije gutoza urubyiruko gukunda igihugu no kukirinda, indangagaciro nyarwanda (ubupfura, ubwitange, gukorera hamwe), amateka y’u Rwanda n’icyerekezo cy’igihugu ndetse no gutoza Urubyiruko kuba abayobozi beza n’abaturage bafite inshingano
Ryitabirwa ahanini n'urubyiruko ruri kurangiza amashuri yisumbuye cyangwa Kaminuza, ndetse n'abandi bayobozi cyangwa abakozi b'inzego zitandukanye bitewe n’igihe n'intego za gahunda.
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



