Ibiganiro by'Umunsi wa mbere w'inama y'Umushyikirano byagarutse ku mabuye y'Agaciro, Ubuhinzi n'imibereho y'abaturage
Kuri uyu wa 05 Gashyantare (2) 2026, muri Kigali Convention Centre yateraniye inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 20.
Iyi nama iteganyijwe gusozwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Gashyantare (2) 2026, yatangijwe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul.
Yitabiriwe n'abaturage bahagarariye abandi baturutse hirya no hino mu gihugu, abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera, abahagarariye imiryango itari iya Leta, ndetse n’Abanyarwanda batuye mu mahanga.
Uretse kuri Kigali Convention Centre yaberaga, mu bice bitandukanye by'Igihugu yari yashyizweho aho abantu bashobora guhurira bakayikurikira.
Hamwe muri ho hanavuye abaturage batanga ibitekerezo n'ibibazo, harimo mu Karere ka Ngoma, aka Gakenke, Nyabihu na Gisagara.
Iyi nama yibanze ku buzima bw'Igihugu by'umwihariko igaruka ku Mabuye y’agaciro u Rwanda rushinjwa gucukura no gukura muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Ubuhinzi, Ubuzima na Siporo.
Atangiza ku mugaragarao iyi nama, Perezida Kagame yagaragaje ko Umushyikirano ari urubuga rwihariye rutuma Abanyarwanda bongera kwisuzuma nk’igihugu, bagasesengura aho bageze, ibyo bagezeho n’imbogamizi zikiri imbere, hagamijwe gufatira hamwe ingamba zizatuma iterambere rirushaho kwihuta kandi rikagera kuri bose.
Yibukije ko intego nyamukuru y’Umushyikirano atari ugushima ibyakozwe gusa, ahubwo ari no kwibutsa aho igihugu cyavuye, kwigira ku mateka yacyo no guhuza imbaraga mu gukemura ibibazo bikigaragara.
Yashimangiye ko ari umwanya wo kuvugisha ukuri, gusuzuma imikorere y’inzego zitandukanye no gushyiraho icyerekezo cy’ahazaza gishingiye ku byifuzo n’inyungu z’Abanyarwanda.
Yemeye ko mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya NST2 (National Strategy for Transformation) rimaze gutera intambwe mu nzego zitandukanye, ariko agaragaza ko ibyo bidakwiriye gutuma birara.
Yavuze ko hakiri icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga imwe n’imwe, bityo hakenewe kongerwa imbaraga, kunoza imikorere no gukorera ku gihe kugira ngo intego z’igihugu zigerweho mu buryo bufatika.
Igice kinini cy’ijambo rye cyibanze ku kunenga imikorere mibi ya bamwe mu bayobozi n’inzego za Leta, by’umwihariko imishinga yahagaze idarangiye n’abakozi batishyuwe.
Yagaragaje impungenge z’uko iyo imishinga idakozwe uko bikwiye, ingaruka zigera ku baturage basanzwe, mu gihe abayobozi imishahara iba yabagezeho.
Yasabye ko ibisobanuro bidafite ibikorwa bifatika byacika burundu, ashimangira ko hakenewe umuco wo kubazwa inshingano no gushyiraho ingaruka ku bakoze nabi.
Yahamagariye ubuyobozi bw’ibanze, za Ministeri n’ibigo bya Leta kugira uruhare rugaragara kandi rufatika mu gutanga serivisi nziza ku baturage.
Ku rwego mpuzamahanga, Perezida Kagame yanenze uburyo u Rwanda rukunze rufatwa mu maso y’amahanga, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano wo mu karere, by’umwihariko ibibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko hari ibitekerezo byuzuyemo ubusumbane no kwirengagiza imizi y’ibibazo nyakuri, aho u Rwanda rushinjwa ibibazo by’Akarere rutagizemo uruhare.
Yashimangiye ko amahanga akwiye kwita ku gukemura ibibazo mu mizi aho gukomeza gushyira igitutu ku gihugu kimwe.
Yongeye kwibutsa ko u Rwanda ari igihugu kigenga, kitazemera gutegekwa uko kigomba kubaho, kuko icyerekezo cyacyo gishingira ku byifuzo by’Abanyarwanda ubwabo.
Akomoza ku Mabuye y'Agaciro rushinjwa gukura muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Perezida Kagame yavuye ko ibi rushinjwa nta shingiro, ahubwo ababirushinga aribo bakoresha inzira zo mu Rwanda mu kuyajyana mu bihugu byabo.
Yavuze ko bavuga ibi, mu gihe byinshi mu bihugu byabo nta Mabuye y'Agaciro bigira, ahubwo biza kuyakura muri Afurika.
Yunzemo ko n'ubwo Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ariho havugwa cyane, ariko no mu bindi bice bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo Amabuye y'Agaciro yaho atwarwa n'Ibihugu bikomeye, nyamara ntibuvuge.
Aha, Perezida Kagame yibaza impamvu bahora bavuga u Rwanda gusa.
Mu gusoza ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku ndangagaciro z’ingenzi z’igihugu zirimo ubumwe, kwigira no kwiyubaka.
Yashimangiye ko ubushobozi bw’imbere mu gihugu no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda ari byo bizafasha Igihugu kugera ku iterambere rirambye ridashingiye ku bandi.
Yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kugira uruhare mu kubaka Igihugu gitekanye, gifite imiyoborere myiza n’icyerekezo gihamye cy’ejo hazaza.
Perezida Kagame yasoje ijambo rye ashimangira ko inshingano zo kubaka u Rwanda rufite ejo hazaza heza ziri mu maboko y’Abanyarwanda.
Muri iyi nama kandi, bamwe mu baturage batanze ibitekerezo, basabye ko ibikorwaremezo bya Siporo byabagezwaho.
Abo mu Karere ka Gakenke, basabye ko bahabwa Ibibuga byo gukiniraho bigenzweho.
Kuri iyi ngingo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko vuba bizabageraho, binyuze mu mushinga u Rwanda rufatanyamo n'Ikigega cy'iterambere cy'Abafaransa (AFD).
Mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore, yavuze ko nyuma yo kubaka ahantu hagezweho ho gukorera Siporo mu duce twa Nyarutarama na Kimihurura, mu bihe biri mbere hatahiwe ku Irebero mu Karere ka Kicukiro.
Ku birebana n'ubuhinzi n'ubworozi, abaturage basabye ko bagezwaho Inganda zitunganya umusaruro wabo, Minisitiri w'Ubuhinzi, Dr. Telesphore Ndabamenye, asubiza ko ibi bibazo by'abaturage bizavugutirwa umuti mu gihe cya vuba.
Mu birebana n'imibereho myiza y'abaturage, hagaragajwe abibazo by'abikorera bagorwa no kubona ibyo bapfunyikamo, abagorwa no kubona ingwate za Banki mu gihe basaba inguzanyo ndetse n'ibirebana n'amavuriro mato yasabiwe guhinduka Ibitaro.
Kuri izi ngingo zombi, ba Minisitiri w'ubucuruzi Prudence Sebahizi, uw'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana n'uw'Imari n'Igenamigambi Yusuf Murangwa, bavuze ko ibi bibazo bizabonerwa ibisubizo mu gihe cya vuba.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



