Gicumbi: Abatuye ku ‘Umulindi’ basabye ibikorwaremezo bijyanye n’amateka hafite ku gihugu
Abatuye Akarere ka Gicumbi ho mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda by’umwihariko abaturiye agace k’ahazwi nko ku ‘Umulindi w’Intwari’, bavuga ko kuba nta bikorwaremezo bijyanye n’igihe kibakagaragaramo, biri mu bikoma mu nkokora iterambere ryaho.
Babigarutseho mu gihe ubuyobozi bw’aka Karere, buvuga ko hari mu hantu hafite amahirwe menshi y’ishoramari rishingiye ku bukerarugendo bushingiye ku mateka.
Aka gace, gasabirwa n’abaturage kugezwamo ibikorwa by’iterambere, gaherereye mu Murenge wa Kaniga.
Ni ahantu ndangamateka, hafite uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amateka agaragaza ko ari hamwe mu hafatiwe ibyemezo by’ingenzi byagize uruhare mu guhindura amateka y’u Rwanda, mu myaka 32 ishize.
N’ubwo aya mateka ari ingenzi, abaturage bavuga ko iterambere ry’aka gace rikiri inyuma ugereranyije n’agaciro hafite.
Mu kiganiro na THEUPDATE, Nsabimana Aimable, yavuze ko ibikorwaremezo bikiri bike, by’umwihariko mu rwego rwo kwakira abashyitsi.
Uyu muturage utuye mu Mudugudu wa Mulindi, yagize ati:“Aka gace niko katangiwemo amabwiriza ya nyuma yo gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko iterambere ryako riracyari hasi. Nta Amahoteli ahagije ahari ndetse n’ibikorwa byafasha mu kwakira abashyitsi biracyari bike.”
Yongeyeho ko kuba nta Muhanda w’Umukara (Kaburimbo) uhagera biri mu mbogamizi zikomeye.
Yashimangiye ko Umuhanda uhuza aka gace na Nyagatare, ushyizwemo Kaburimbo byafasha ubuhahirane no guteza imbere ubuhinzi n’ubucuruzi ndetse n’ubukerarugendo ndetse byazamura imibereho y’abahatuye.
Ibivugwa n’abatuye aka gace, byungwamo n’ubuyobozi bw’aka Karere, aho buvuga ko kuba kegereye Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, ari amahirwe akomeye ku bashoramari, cyane mu bijyanye n’ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Aya mahirwe ni amwe mu yagarutsweho mu nama yo ku wa 26 Werurwe (3) 2026, yahuje Akarere ka Gicumbi, abashoramari n’abikorera, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), hagamijwe kugaragaza imishinga y’ishoramari iri mu Karere ka Gicumbi.
Muri iyi nama, hagaragajwe imishinga itandukanye irimo kubaka imihanda n’ibindi bikorwaremezo biteganyijwe gushyirwa muri aka gace, hagamijwe kugahindura igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku mateka yo kubohora Igihugu.
Amafoto
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko ibisabwa n’abaturage byumvikana kandi biri mu nzira yo gushyirwa mu bikorwa
Nsabimana Aimable yasabye ko agace ka Mulindi kajyanishwa n’amateka gafite ndetse n’icyo gasobanuye mu mateka y’Igihugu.
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



