Gakenke: Hatangijwe ubukangurambaga bugamije guteza imbere Isuku n’Isukura mu Mashuri (Amafoto)

Jan 16, 2026 - 12:06
Gakenke: Hatangijwe ubukangurambaga bugamije guteza imbere Isuku n’Isukura mu Mashuri (Amafoto)

Hagamijwe kwimakaza umuco w’isuku n’isukura no kuyitoza abanyeshuri, mu Bigo by’Amashuri yose bigize Akarere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, hatangijwe ubukangurambaga bwiswe #FresheriKuIshuri, bashishikarizwa kugira Isuku ku Mubiri, ku Myambaro, aho bigira, mu bwiherero, kubungabunga ibidukije no gusukura ahandi hose hadasukuye.

Mu rwego rwo gutangiza ubu bukangurambaga, muyobozi w’Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga n’Umuyobozi w’ishami ry’Uburezi muri aka Karere, Sinahamagaye Jean de Dieu ndetse n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Gakenke, bifatanyije n’Abanyeshuri, abarezi bo kuri GS NGANZO I n'abahagariye ababyeyi baharera mu gutangiza iyi gahunda.

Hatanzwe ibiganiro n'inyigisho-ngiro bishishikariza abanyeshuri kwimakaza isuku.

Bigishijwe by’umwihariko uburyo bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune n’uko bakora isuku mu kanwa bifashishije uburoso na korogate, banahabwa umwanya wo kubisubiramo hagamijwe kureba ko babimenye.

Uretse Meya Mukandayisenga, Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Uwamahoro Therese n’umukozi w’Akarere ushinzwe amashuri yasumbuye n’ay’ubumenyingiro, Manirafasha Faustin bifatanyije n’abanyeshuri n’abarezi ba GS Kageyo mu Murenge wa Kivurunga, mu bikorwa byo gutangiza iyi gahunda.

Mu butumwa bwe, Meya Mukandayisenga yabwiye Abanyeshuri, Abarezi n’abahagarariye ababyeyi ko #FresheriKuIshuri bisobanuye Ishuri rifite Isuku igaragara ku banyeshuri, Abarezi, mu Kigo cy’Ishuri kandi ababyeyi n’abaturage bose babigizemo uruhare.

Ku rwego rw'Akarere ka Gakenke, iyi gahunda yatangijwe tariki ya 12 Mutarama (1) 2026.

Amafoto

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist