Gakenke: Abatujwe mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Kagano barawuvuga imyato

Nov 14, 2025 - 05:59
Gakenke: Abatujwe mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Kagano barawuvuga imyato

Bamwe mu baturage b'Akarere ka Gakenke batujwe mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Kagano, batangaje ko bashimishijwe n'ibyiza bamaze kuwuboneramo.

Abaganiriye n'Itangazamakuru bavuze ko bashimira Leta y'u Rwanda, yabazirikanye, ikabubakira Umudugudu ujyanye n'igihe.

Ni mu gihe, benshi mu batujwe muri uyu Mudugudu, bakuwe ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu Kaga.

Uyu Mudugudu uherereye mu Murenga wa Muzo, umaze gutuzwamo imiryango isaga 120.

Salomon Niyonizeye uwumazemo Imyaka isaga 2, avuga ko wamugaruriye ikizere cy'ubuzima, kuko mbere yabagaho nta byiringiro byo kuramuka.

Akomeza avuga ko nyuma yo gukurwa ahashyiraga ubuzima bwe mu kaga (Amanegeka), yishimira ko asigaye atuye ahantu heza, abana be biga hafi ndetse amazi n'amashanyarazi abibona hafi.

Ati:“Aho nari ntue mbere, hahoraga hibasirwa n'Ibiza. Byanteraga guhorana impungenge z'uko byashoboraga kuzansenyera cyangwa se nanjye nkahaburira ubuzima. Ubwo buzima kandi nabubagamo ncumbitse ndetse ntibwari bworoshye. Ndashimira ubuyobozi wabonye ko ubuzima bwanjye buri mu kaga bukanza muri uyu Mudugudu”.

Yunzemo ati:“Nyuma yo kugera muri uyu Mudugudu, ubuzima bwarahindutse mu buryo bugaragara ndetse maze no kugura Ubutaka bwa Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda mbikesha amikoro nakuye mu korora amatungo magufi”.

Uretse Niyonizeye, Triphonie Mukarusagara nawe n'undi muturage uvuga ibyiza by'uyu Mudugudu.

Ati:“Ibiza byari byansenyeye. Abaturanyi barancumbikiye ariko bakanyinuba kuko nari maze igihe muri urwo. Ntacyo nari mfite gukora, kuko n'amafaranga nari nagujije mu Ubudehe nari nayasanishije iyo Nzu yatwawe n'Ibiza. Nabonye nshobowe, negera Umuyobozi w'Umudugudu ambera umuntu mwiza andema agatima ‘Ambwira ko nzaba mu ba mbere bazatuza mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Kagano’. Budatinze, nahise mpamagarwa bampa Inzu nziza. Hashize nk'Ibyumweru bibiri, Imodoka yatuzaniye Ibiryamirwa, kuri ubu ntacyo nabona nakwitura Leta y'u Rwanda, uretse gushimira Imana”.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist