Ebola: Amerika yasabye DR Congo kutanyura i Kinshasa mbere yo kujya mu gikombe cy’Isi

May 21, 2026 - 07:27
Ebola: Amerika yasabye DR Congo kutanyura i Kinshasa mbere yo kujya mu gikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo), yasabwe kutanyura i Kinshasa mbere yo kujya gukina igikombe cy’Isi kubera impungenge zo gutinya icyorezo cya Ebola.

Iki cyorezo gikomeje Kubica bigacika by’umwihariko mu ntara ya Ituri, gikomeje gutera ubwoba abatuye Isi n’ubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS), rivuga ko iki cyorezo kitarakwira hose mu Isi.

Virusi ya Ebola yiswe Bundibujyo, iri mu byahungabanyije imyiteguro ya nyuma y’Ikipe y’Igihugu ya DR Congo mbere yo kujya mu gikombe cy’Isi kizatangira mu kwezi gutaha.

Abakinnyi b’iyi kipe izwi nka ‘Les Leopards’ bagombaga guhurira i Kinshasa ku cyumweru tariki 25 z’uku kwezi.

Byari biteganyijwe ko hazakorwa umuhango ukomeye wari kuzabera kuri Sitade ya Tata Raphaël, Perezida Tshisekedi agashyikiriza kapiteni Chancel Mbemba Ibendera ry’Igihugu imbere y’abafana ibihumbi.

Ikipe ya Les Léopards itozwa na Sébastien Desabre, igizwe na benshi bakina kandi baba ku mugabane w’Uburayi.

Amakuru yemeza ko Leta ya Amerika yategetse ko iyo kipe itanyura muri DR Congo mbere yo kujya muri Amerika.

Mu rwego rwo kurinda iyi kipe ikiza cya Ebola, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri DR Congo ryatangaje ko iriya gahunda yari iteganyijwe yasubitswe.

Iyi kipe izahurira mu Bubiligi, aho biteganyijwe ko izishimirwa n’abafana benshi mu muhango mbere y’uko yerekeza muri Amerika.

DR Congo yasubiye mu gikombe cy’Isi nyuma y’Imyaka irenga 50, kuko yagiherukagamo mu 1974.

Umukino wayo wa mbere izawukina na Portugal tariki 17 z’ukwezi gutaha mu Mujyi wa Houston, Texas.

Uretse Portugal, DR Congo iri mu itsinda K isangiye na Colombia ndetse na Uzbekistan.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist