Burera: Abakorera ubuhinzi mu Gishanga cya Nyirabirande bakanguriwe serivise zo kwizigamira zirimo na EjoHeza
Abaturage bo mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, bakorera Ubuhinzi mu Gishanga cya Nyirabirande basabwe kwitabira gahunda zitandukanye zigamije kubasha kwizigamira.
Muri izi gahunda, harimo na EjoHeza, nk'imwe muri gahunda za Leta y'u Rwanda zigamije gufasha abaturage kwirinda kuzatega amaboko mu Myaka iri imbere.
Byagarutswho na Visi Meya w'aka Karere ushinzwe ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste, ubwo yari yifatanyije n'abaturage bo mu Mirenge ya Nemba, Rwerere na Cyeru mu gikorwa cyo guhanga Umuhanda.
Uyu Muhanda ureshya Kilometero 5, uzahera Ryaruhirima ugere mu Ryabugandi.
Ni Umuhanda uri mu Kagali ka Nyamugali mu Murenge wa Nemba, ukaba ugamije kuzarohereza aba baturage mu gihe cy'isarura.
Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye uyu muganda, Nshimyimana yabakanguriye akamaro ka EjoHeza, agira ati:“EjoHeza ni gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire yatangijwe na Leta y’u Rwanda igamije guha buri Munyarwanda wese amahirwe angana yo kuzigama no guteganyiriza amasaziro meza. Ni ubwizigame bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango, waba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga utuye mu Rwanda”.
Yunzemo ati:“Kwizigamira muri EjoHeza ntibivuga kubaho utekanye gusa, ahubwo uko urushaho kwizigamira ni ko ufungura imiryango y’inyungu nyinshi ugenerwa na EjoHeza. Amavugurura yakozwe muri iyi gahunda yorohereje abaturage ku buryo kuri ubu wakoresha igice cy'ubwizigame bwawe mbere y'imyaka 55. Kuri ubu, agera kuri 30% y'ubwizigane bwawe yakugoboka igihe cyose uyakeneye, mu gihe 70% akomeza kukubyarira inyungu kugeza ku myaka y'izabukuru”.
Muri aya mavugurura yakozwe muri EjoHeza, Umunyamuryango yemerewe guhabwa Pansiyo ya buri kwezi mu gihe afite ubwizigame bwa Miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda (2,000,000 Frw).
Yemerewe kandi indi Pansiyo igenwa n'itegeko, ndetse no kubikuza agera ku 100% y'ubwizigame n'inyungu zabwo.
Umunyamuryango yemerewe guhabwa arenga 25% y'ubwizigame n'inyungu zabwo mu gihe asigaye, amuhesha Pansiyo ya buri kwezi.
Gahunda ya EjoHeza yashyizweho n’iteka rya Minisitiri No 001/18/10/TC ryo ku wa 05/12/2018, rigena uburyo bukoreshwa mu gutanga ibigenerwa Umunyamuryango w’ubwizigame bw’igihe kirekire.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



