Burera: Abaturage basobanuriwe inyungu zo kubegereza ubuyobozi
Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yibukije abaturage inyungu zo kubegereza ubuyobozi.
Mukamana yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abaturage ndetse n'abafanyabikorwa b'aka Karere.
Yavuze ko kwegereza ubuyobozi abaturage bigamije kubashyira ku Isonga binyuze mu kubatega amatwi, kubasobanurira gahunda za Leta n'icyo zigamije ndetse n’uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Yagize ati:“Iyo twegereye abaturage, tubamenyesha ndetse tukabasobanurira inshingano z’abayobozi mu nzego zegerejwe abaturage n’ibindi byiciro bikorera mu Karere. Tubabwira ko akazi kacu ari ukubaha Serivise nziza no kubakemurira ibibazo kandi ku gihe”.
Yunzemo ati:“Nimwe mudutora. Bivuze ko mufite ububasha bwo gukurikirana mukareba niba ibyo mwadutoreye tubishyira mu bikorwa, aho mubonye tugenda biguru ntege mukadukebura, kuko ntitwagera ku byo twabemereye tudafatanyije. Dufatanye gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho myiza n’iterambere ry’Igihugu muri rusange”.
Meya Mukamana yaboneyeho kwibutsa abaturage bizafasha gusigasira umutekano, kurushaho gusobanurira abaturage itegeko rigenga abantu n’umuryango, inshingano z’abunzi, kurangiza imanza, imitangire ya Serivise z’ubutaka, ibyiza byo kwizigamira muri EjoHeza no gutanga Mituweli, kurwanya ruswa n’akarengane, imitangire ya Serivise z’irangamimerere no kurwanya Banki Lamberi.
Yaboneyeho kubasaba guharanira iterambere, kujyana abana ku Ishuri, kugira isuku umuco, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry’abana bato, gusezerana imbere y'amategeko ku babana nk'umugabo n'umugore batarasezeranye, kubahiriza amabwiriza agamije kubungabunga ibidukikije no kurwanya ibiza, kwirinda kubaka mu kajagari no kugira umurima w'imboga.
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
1



