Amafoto: Niyo Bosco yasabye 'Mukamisha Irene' kumubera Umugore

Sep 18, 2025 - 08:26
Amafoto: Niyo Bosco yasabye 'Mukamisha Irene' kumubera Umugore

Niyokwizerwa Bosco uzwi ku mazina y'Ubuhanzi ya Niyo Bosco, yaraye asabye Mukamisha Irene kumubera Umugore, mu muhango wabereye kuri Hotel La Palisse i Gashora mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'i Burasirazuba.

Kumusaba kuzamubera Umugore, byashimangiwe n'Impenda y'Urukundo uyu Muhanzi yambitse Mukamisha, maze nawe abyemera atazuyaje.

Mu gihe byari biteganyijwe ko uyu muhango ukorwa mu masaha y'Igicamunsi, waje kwisunika kugeza mu masaha ya saa Tatu z'Ijoro.

Niyo Bosco ufite Ubumuga bwo kutabona, nyuma yo kubwirwa ko Mukamisha ageze aho uyu muhango wari ugiye kubera, yahise afata Gitari asanzwe akoresha mu bikorwa by'Ubuhanzi bya buri munsi, amwakirana Indirimbo y'Urukundo.

Iyi Ndirimbo yakurikiwe no gufata Ikiganza cya Mukamisha, maze ahamiriza abari aho ko ariwe yahisemo kuzabana nawe.

Mukamisha ntiyazuyaje, ahita avuga yego, abari aho babiha amashyi y'urufaya.

Uburyo uyu muhango wari uteguye byatunguye Mukamisha, cyane ko atari yiteze ko uza kwitabirwa ku rwego yabibonyeho.

Uretse uruhande rw'Imiryango yombi, uyu muhango witabiriwe n'abo mu ruganda rw'Imyidagaduro, barimo Abahanzi nka; Bwiza n’abavandimwe be, Junior Giti, Chriss Eazy na Dorcas. 

Niyokwizerwa Bosco yavutse ku wa 25 Gicurasi 2000. Ni Umuhanzi, Umwanditsi w’Indirimbo ndetse n’Umucuranzi wa Gitari. 

Yagize Ubumuga bwo kutabona afite Imyaka 12, Ubumuga bwakomotse ku Ndwara ya Malaria.

N'ubwo afite ubu Bumuga, ni umwe mu Bahanzi bafite igikundiro, binyuze mu Ndirimbo zinyura Amatwi ya benshi aririmba, ziherekejwe n'Umurya wa Gitari.

Zimwe mu Ndirimbo azwimo cyane, zirimo izo yafatanyije n'abandi Bahanzi, nka; Ibuye yafatanyije na Vestine & Dorcas.

Umubano we na Mukamisha Irene wari umaze igihe mu munyenga w’Urukundo, ugiye guzakomereza mu Rugo rushya.

Amafoto 

May be an image of 3 people and people smiling

May be an image of 9 people and wedding

May be an image of 2 people and wedding

May be an image of 2 people, people smiling and wedding

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.