Volleyball: Epa na Nsengiyumva JMV bagarutse muri KVC yiyemeje kwisubiza ikuzo yahoranye
Uvuze iterambere ry'Umukino wa Volleyball y'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukibagirwamo Ikipe ya KVC [Kigali Volleyball Club], amateka yaba atuzuye.
Nyuma y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'izari Ingabo za APR/FPR-Inkotanyi, bamwe mu bayirokotse bakinaga umukino wa Volleyball, abawutozaga, abawuyoboraga n'abari abakunzi bawo, barihuje bashinga Ikipe yahawe izina rya KVC [Kigali Volleyball Club].
Iyi Kipe yaje kuba ubukombe butisukirwa, yabarizwaga i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, n'ubwo n'abatari bacye mu Mujyi wa Kigali bayibonagamo.
Yagize ijambo ku Bikombe byakinirwaga imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamhanga, by'umwihariko hagati y'i 1995-2010.
Ntabwo kuyikunda byagarukiye mu Mujyi wa Kigali gusa, kuko no hanze yawo, yagiye yigarurira Igikundiro cy'abakunzi b'umukino wa Volleyball uko Imyaka yashize indi igataha.
Umunyarwanda yaravuze ngo ntagahora gahanze. Uko iterambere ryiyongeraga mu gihugu, niko ryagiye risiga iyi Kipe [KVC], yabicaga bigacika kuva mu 1995 kugeza mu 2005, bigera aho inasenyuka by'igihe gito.
Gusa, hari imvugo igira iti:“Uko Umugabo waguye, siko ameneka”.
Nyuma y'uko bamwe mu bagiranye nayo ibihe byiza babonye ko iri kugwa mu rwabayanga ndetse ikaba yari isigaye yaranabaye insina ngufi muri Volleyball y'u Rwanda, biyemeje kongera kuyiba hafi no kuyivugira aho bishoboka, ikongera kwisubiza ikuzo yahoranye, aho kuba aka ya mvugo ngo “Aho Umugabo yambariye Inkindi, asigaye ahambarira Incocero”.
Kuri uyu wa 05 Ukwakira [10] 2025, Abanyamuryango y'iyi Kipe ifashwa n'Umujyi wa Kigali, bahuriye mu Nama y'Inteko rusange, yemerejwemo ubuyobozi bushya ndetse baniha ingamba simusiga zigamije kuzahura Ikipe bihebeye by'igihe kirekire.
Iyi nama yabereye kuri Hotel Ste Famille mu Mujyi wa Kigali, yasize Abanyamuryango bongeye kugirira ikizere, Fernand Sauveur Ruterana.
Ikizere yongeye kugirirwa, kimuhesha kuyobora iyi Kipe muri Manda y'Imyaka 4, mu gihe ntagihindutse.
Muri iyi manda, Ruterana azungirizwa na: Kigesa Claudio nka Visi Perezida wa mbere, mu gihe Munanayire Chantal azaba ari Visi Perezida wa kabiri.
Nsabyimana Sylvestre Stallone yatorewe umwanya w'Umunyamabanga, Rwanyindo Juru Sugar atorerwa umwanya w'Umubitsi.
Iyi Komite kandi yanahawe andi maboko yo kuyishyigikira, arimo: Hon. Uyisenga Charles wagizwe umuyobozi wa Komite Nkemurampaka, akazungurizwa na Nkaka Oswald, mu gihe Uwamahoro Liliane yagizwe Umunyamabanga.
Mu bandi bari muri iyi Komite yiyemeje gusubiza ikuzo Ikipe ya KVC [Kigali Volleyball Club], Ngendahimana Epa ufatwa nk'umuyobozi w'ibihe byose wayoboye iyi Kipe, yagizwe umuyobozi wa Komite Ngenzuzi.
Ngendahimana Epa afatwa nk'umuntu udasanzwe muri KVC, ku buryo mu Myaka yo hambere, THEUPDATE ifite amakuru ko hari n'igihe yatungaga iyi Kipe wenyine, kugeza ubwo Abafana bamuhimbye akazina ka Bernard Roger Tapie, Umugwizatunga w'Umufaransa wayoboraga Ikipe ya Olympique de Marseille.
Uretse Epa, Harerimana Boneste yongewe muri iyi Komite, ahabwa inshingano zo kumwungiriza, mu gihe Rwema Guy Elvis yagizwe Umunyamabanga wa Komite Ngenzuzi.
Amaze kongera kugirirwa ikizere cyo kongera kuyobora KVC [Kigali Volleyball Club], Fernand Sauveur Ruterana, yashimiye Abanyamuryango, aboneraho kubasaba gukomeza kumuba hafi no kuzashyigikira bivuye inyuma, ubuyobozi bishyiriyeho.
Nyuma yo gushimira Abanyamurango no kubasaba kuzashyigikira Komite, yahise abatangariza ko muri uyu Mwaka w'imikino [2025-26], KVC [Kigali Volleyball Club], iteganya kuzakoresha Ingego y'Imari ya Miliyoni 75 z'Amafaranga y'u Rwanda.
Yavuze ko aya mikoro bateganya kuyakura mu Misanzu y'Abanyamuryango, mu Mujyi wa Kigali, ndetse n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Yaboneyeho gusaba buri wese ufite aho yakomanga ngo KVC ibone amikoro, ko yabigira ibye, bityo Ikipe bihebeye ikongera kuba Ubukombe, haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga nk'uko yahoze.
Muri iyi nama y'inteko rusange kandi, Ruterana yaboneyeho kwereka Abanyamuryango, intsinda ry'abatoza bazatoza KVC muri uyu Mwaka w'imikino.
Barangajwe imbere na Nsengiyumva Jean Marie Vianney, umwe mu bukombe bw'Abatoza muri Volleyball y'u Rwanda, ndetse wanagize uruhare rudashidikanywaho mu bigwi n'ibirindiro KVC yubatse muri Volleyball y'u Rwanda.
Nsengiyumva azungurizwa na Mana Jean Paul na Hakizamungu Frank.
Muri uyu Mwaka w'imikino, KVC [Kigali Volleyball Club], izifashishwa muri gahunda z'ubukangurambaga zateguwe n'Umujyi wa Kigali, zirimo: Kigali Car Free Day, Visit Kigali, kurwanya Ibiyobyabwenge, Inda zitateguwe n'ibindi..
Ni gahunda zizakorerwa mu Turere tw'Umujyi, turimo: Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.
Shampiyona y'u Rwanda y'i 2025-26, izatangira tariki ya 17 Ukwakira [10] 2025, kandi KVC nayo iri mu makipe azayitabira.
Amafoto
Fernand Sauveur Ruterana (hagati) yongeye gutorerwa kuyobora KVC
Abanyamuryango ba KVC, biyemeje gukora iyo bwabaga bakayisubiza igitinyiro yahoranye
Benshi mu Banyamuryango ba KVC, babanye na yo mu Myaka irenga 30 imaze ishinzwe.
Mu Myaka ya za 2000 kugeza mu 2010, KVC yari Ikipe y'Ubukombe butisukirwa.
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



