Taleb Abderrahim azatoza APR FC mu gihe cy'Imyaka ibiri ishobora kongerwa

Jun 17, 2025 - 20:30
Taleb Abderrahim azatoza APR FC mu gihe cy'Imyaka ibiri ishobora kongerwa

Ikipe y'Ingabo z'u Rwanda, APR FC, yatangaje Taleb Abderrahim nk'umutoza wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere, ariko ishobora kongerwa hashingiwe ku musaruro azayiha.

Uyu Munyamaroke w'Imyaka 61 y'amavuko, agiye muri izi nshingano azisimbuyeho Umunyaseribiya, Darko Novic, watandukanye na APR FC habura imikino itatu [3] ngo shampiyona y'i 2024-25 irangire, ku byatangajwe ko impande zombi zabyumvikanyeho.

Ashyira umukono ku masezerano yo gutoza APR FC kuri uyu wa 17 Kamena [6] 2025, hatangajwe ko azakora n'abandi Banyamaroke, Chahid Mohamed na Haj Taieb Hassan nk'abatoza bamwungirije.

Ibinyujije ku konti yayo y'urubuga rwa X yahoze ari Twitter, APR FC yahamije iby'aya makuru igira iti:“Twishimiye kubatangariza Taleb Abderrahim nk'umutoza wacu mushya. Tumufitiye ikizere kandi twizeye ko azatugeza ku musaruro ushimishije”,

Talib w'Imyaka 63, yatangiye akazi ko gutoza mu 2007, ahera mu Ikipe ya Moghreb Atlético Tetuán yo mu Mujyi wa Tétouan muri Maroke.

Kuva icyo gihe, amaze gutoza amakipe 13 arimo: RSB Berkane [2014-15], Wydad Casablanca [2013], Ittihad Riadi Tanger [2019] na Association Sportive des Forces Armées Royales izwi nka FAR Rabat [2019-20].

Urubuga nkoranyambaga rwa Wikipedia, rugaragaza ko yaherukaga gutoza mu 2023, atoza Ikipe ya Difaâ Hassani El Jadidi nayo yo muri Maroke.

Abderrahim Taleb yatangajwe mu gihe hari hashize iminsi bivugwa ko Umunya-Argentine, Miguel Angel Gamondi ariwe uzatoza APR FC.

Umutoza mushya wa APR FC ategerejwe n'akazi katoroshye karimo kugeza iyi kipe mu mikino y'amatsinda ya CAF Champions League cyangwa CAF Confederations Cup, nk'uko abafana bayo bahora babyifuza.

Tariki ya 02 Kanama [8] 2025, ategerejwe n'abafana b'iyi kipe, ubwo azaba ayitoza mu mukino w'igikombe kiruta ibindi imbere mu gihugu, uzamuhuza na Rayon Sports.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0