Rwanda: Minisitiri w’Intebe yateguje izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli, asaba kugabanya ingendo zitari ngombwa
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yateguje ko mu minsi iri imbere ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora kuzamuka, asaba Abanyarwanda kwitwararika no kugabanya ingendo zitari ngombwa.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mata (4) 2026, cyibanze ku ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda muri iki gihe, ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse n’ingamba Guverinoma iri gufata mu guhangana na zo.
Dr. Nsengiyumva yasobanuye ko izamuka ry’ibiciro bya peteroli riteganyijwe, ritatewe n’ubushake bwa Leta, ahubwo rishingiye ku miterere y’isoko mpuzamahanga.
Yagaragaje ko mbere gato y’uko intambara hagati ya Amerika na Iran itangira, igiciro cya peteroli cyari hafi amadorali 70 ku kagunguru, ariko kuri ubu kikaba cyararenze amadorali 100.
Yongeyeho ko n’ubwo ibihugu byinshi byahise bizamura ibiciro, u Rwanda rwagerageje gushyiramo nkunganire kugira ngo rugabanye ingaruka ku baturage mu gihe cya vuba.
Ati:“Igiciro kiri ku isoko uyu munsi ntabwo kitwemerera gukomeza gucururiza ku giciro dufite. Ni yo mpamvu tugomba kwitegura impinduka zishobora kubaho.”
Yaboneyeho gusaba Abanyarwanda gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli, birinda ingendo zitari ngombwa, ndetse no gutwara abantu mu buryo bwa rusange aho bishoboka.
Yavuze kandi ko ingaruka z’iyi ntambara zitagarukira kuri peteroli gusa, kuko n’ibindi bicuruzwa bitumizwa mu mahanga bishobora guhura n’ibibazo byo kubura cyangwa kuzamuka kw’ibiciro.
Gusa, yijeje ko u Rwanda rufite ububiko buhagije bw’ibikoresho by’ibanze nk’ifumbire, imiti n’ibikoresho by’ubwubatsi, bishobora kumara amezi arenga atandatu.
Yasabye kandi abaturage gutangira gutekereza ku buryo bwo kubikoresha neza, kuko igihe intambara izarangirira kitazwi.
Ku bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), Minisitiri w’Intebe yavuze ko ari imwe mu gahunda Leta yishimira cyane, kuko imaze kugera ku baturage bangana na 88%.
Yagaragaje ko gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro igenderwaho mu kwishyura amafaranga y’ubwisungane ishobora kuvugururwa igihe hari impinduka mu mibereho y’umuturage, asaba abafite impungenge kwegera inzego zibanze bagakemurirwa ikibazo.
Minisitiri w’Intebe yanagarutse ku kibazo cy’ibura ry’umuriro rya hato na hato, asobanura ko riterwa n’uko ubukungu bugenda buzamuka bigatuma n’ingufu zikenerwa ziyongera.
Yavuze ko Leta iri gushyiramo imbaraga nyinshi mu kongera ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi kugira ngo igihugu kibashe guhaza ibisabwa.
Ku ruhande rw’ubukungu muri rusange, yavuze ko bukomeje kuzamuka neza, nubwo imibare igaragaza izamuka ry’ubukungu itavuze ko buri muturage wese ahita abona inyungu ku kigero kimwe.
Yashimangiye ko Leta ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere imibereho y’abaturage ku buryo iterambere rigaragara no mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Yanasobanuye kandi ko nta tegeko ribuza abantu gukora amasaha 24 kuri 24, ahubwo ingamba zafashwe zigamije kurinda abaturage ingaruka mbi zituruka ku kunywa inzoga mu buryo bukabije.
Dr. Nsengiyumva yasoje agaragaza ko u Rwanda rukomeje gufata ingamba zirambye zo guhangana n’ingaruka z’ibibazo mpuzamahanga, anasaba Abanyarwanda kugira uruhare mu kubungabunga umutungo no gukoresha neza ibihari.
Amafoto
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



