Polisi ikurikiranyweho urupfu rw’abakobwa babiri b’abanyeshuri bazize impanuka

Apr 14, 2026 - 08:06
Polisi ikurikiranyweho urupfu rw’abakobwa babiri b’abanyeshuri bazize impanuka

Polisi y’Igihugu y’Ubwongereza yatangije iperereza ku bapolisi bane (4) bakekwaho imyitwarire idahwitse ku mpanuka yahitanye abakobwa babiri b’abanyeshuri.

Uretse aba bapolisi bakiri mu kazi, hakurikiranywe kandi n’undi wahoze mu ishami rya polisi rishinzwe kugenza ibyaha.

Ikigo gishinzwe kugenzura imyitwarire ya polisi, Independent Office for Police Conduct (IOPC), cyatangaje ko iperereza bari gukorwaho rishingiye ku myitwarire mibi ikabije.

Abakobwa babiri (2) bagonzwe muri Nyakanga (7) 2023, mu birori bisoza igihembwe cya kabiri byabereye mu mbuga ya The Study Preparatory School.

Nuria Sajjad na Selena Lau, bombi bari bafite imyaka umunani, bagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Land Rover yari itwawe na Claire Freemantle.

Nyuma y’iyi mpanuka, Freemantle ntiyahise aregwa, kuko urwego rw’ubushinjacyaha (Crown Prosecution Service), rwatangaje ko yabagonze nyuma yo gufatwa n’indwara y’igicuri (Epileptic Seizure) mu gihe atari azi ko ayirwaye.

Gusa, imiryango y’aba bana yakomeje kuvuga ko iperereza ryakozwe ritari ryujuje ubuziranenge.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC, imiryango y’aba bana yavuze ko yishimiye ko hatangijwe iperereza nyuma y’imyaka 3, yungamo bishimiye iki cyemezo.

Bati:“Twahoraga dushaka ukuri, kandi tuzakomeza guharanira ko ukuri kose ku byabaye kuri uwo munsi w’akababaro n’ibyakurikiyeho bikorwa na Metropolitan Police bijya ahagaragara.”

Bavuze ibi mu gihe iperereza rimaze amezi 8, kuko ryatangiye gukorwa mu Kwezi kwa Kanama (8) 2025.

Abari gukora iri perereza bavuze ko bagiye kureba “Ibirego by’uko abapolisi ba Met bashobora kuba baratanze amakuru atari yo cyangwa afitanye isano n’irondaruhu”.

Abapolisi bane (4) bari gukorwaho iperereza barimo ‘Commander, Detective Chief Inspector, Detective Sergeant na Detective Constable’.

Uretse aba, hari kandi abapolisi babiri (2) bo ku rwego rwa Detective Constable bari gukorwaho iperereza ku rwego rw’imyitwarire mibi isanzwe.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist