Divine Lunga ukinira Mamelodi Sundowns na Zimbabwe yarokotse igitero cy’Amasasu
Polisi yo muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko Divine Lunga yarokotse igitero cy’amasasu yagabweho mu Mujyi wa Johannesburg.
Ibitangazamakuru muri iki gihugu, byatangaje ko ‘Lunga’ w’imyaka 31 y’amavuko yari mu modoka ye ku Cyumweru, anyura mu gace ka Hillbrow ko rwagati mu Mujyi wa Johannesburg, ubwo umuntu utaramenyekana yamurasaga.
Gusa, uyu mukinnnyi usanzwe ukinira ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe ndetse na Mamelodi Sundowns aha muri Afurika y’Epfo, ntiyakomerekeye muri icyo gitero.
Afurika y’Epfo ikomeje kwibasirwa n’ibyaha birimo ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi, aho iki gihugu kiri mu bifite umubare munini w’abicwa buri mwaka ku rwego rw’Isi.
Umuvugizi wa Polisi, Kapiteni Tintswalo Sibeko, yavuze ko hatangiye iperereza ku cyaha cyo kugerageza kwica umuntu, ariko kugeza ubu nta muntu urafatwa ukekwaho uruhare muri icyo gitero.
N’ubwo nta yandi makuru yatanzwe na Polisi, Ikinyamakuru ‘The Citizen’ cyatangaje ko Lunga yari yerekeje gusenga ari kumwe n’umuvandimwe we muto ubwo bagabwagaho icyo gitero.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



