Amafoto: Inzu yari ituyemo Félicité Niyitegeka yahinduwe 'Ingoro Ndangamurage'
Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta by'ishimwe [CHENO], rwatangaje ko Inzu yari ituyemo Félicité Niyitegeka wagizwe imwe mu Ntwari z'u Rwanda, yahinduwe Ingoro Ndangamurage [Museum].
CHENO ivuga ko byakozwe mu rwego rwo kuzirikana Ubutwari bwamuranze, no gusigasira Amateka y'Intwari z'u Rwanda, by'umwihariko no gushishikariza Abanyarwanda kugira Umuco w'Ubutwari.
Iyi yari Inzu ya Félicité Niyitegeka, iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y'i Burengerazuba bw'u Rwanda, ahazwi nko kuri Grande Barrière.
Yahinduwe Ingoro y'Amateka ashingiye ku Murage w'Ubumuntu.
Félicité Niyitegeka washyizwe mu kiciro cy'Intwari z'Imena, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yibukirwa ku bikorwa by'intagereranwa byamuranze muri iki gihe, ubwo yafashaga umubare utari muto w'Abatutsi bamuhungiyeho Interahamwe zishaka kubica, akabaha ubuhungiro ndetse akanabafasha guhungira muri Zaire, Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri ubu.
Byitezwe ko iyi Ngoro Ndangamurage yahoze ari Urugo rwa Niyitegeka, izajya yakira abayigana nk'uko bimeze ku Ngoro y'i Remera, izwi nko ku Gicumbi cy'Intwari ndetse n'abasura Ishuri ry'Inyange ryo mu Karere ka Ngororero.
Imibare igaragaza ko mu Mwaka w'i 2024-25, iyi Ngoro ya Remera yakiriye abayisura 1.856, mu gihe i Nyange hasuwe n'abantu 1,546.
Muri iyi Ngoro yahahoze hatuye Niyitegeka, harimo amateka yaranze ubuzima bwe ndetse n'ibikorwa byamuranze akiri ku Isi, nk'uko CHENO ibitangaza.
Haba i Nyange ndetse n'iyi Ngoro y'i Rubavu, CHENO ivuga ko izi Ngoro zombi zigamije kwigisha by'umwihariko abaturage bo mu Ntara y'i Burengerazuba, umuco w'Ubutwari.
Umuyobozi w'Umurenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu, Jean d’Amour Ufitebeza, avuga ko ibikorwa byaranze Niyitegeka mu gihe cya Jenoside, ari ibikorwa by'intagereranwa, bidakorwa n'ubonetse wese, bityo aboneraho gusaba abaturage kumufatiraho urugero.
Rebecca Uwimpuwe, umwe mu baturanye n'iyi Ngoro, avuga ko bazashishikariza bagenzi babo kuyisura no gusangira amateka ayigaragaramo.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



