Abahoze bakinira ‘Amavubi na Uganda Cranes’ bagiye guhurira mu mukino wa gicuti

Jun 17, 2025 - 21:38
Abahoze bakinira ‘Amavubi na Uganda Cranes’ bagiye guhurira mu mukino wa gicuti

Abakinyujijeho mu Ikipe y'Igihugu y'Umupira w'Amaguru mu Rwanda [Amavubi] no mu ya Uganda [Uganda Cranes], bagiye guhurira mu mukino wa gicuti. 

Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, tariki ya 21 Kamena [6] 2025, guhera ku isaha ya saa yine [10:00].

Uyu mukino ugiye guhuza aba bahoze bawuconga, wateguwe n'Ishyirahamwe ry'abakinnyi bahoze bakinira Amavubi rizwi nka FAPA [Former Amavubi Players Association].

Ubuyobozi bwa FAPA bwatangaje ko uyu mukino uzahuriza hamwe abakinnyi Ikipe y'Igihugu ku mpande zombi, mu rwego rwo kwimakaza indangagaciro za Siporo ndetse no kwerekana ko Abaturage b'Ibihugu byombi [U Rwanda na Uganda] ari abavandimwe, ibi bigakorwa binyuze muri Ruhago.

Umuyobozi wa FAPA, Eric Eugene Murangwa wahoze akinira Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda [Amavubi] n'iya Rayon Sports, yagize ati:“Birenze umupira w'amaguru. Turifuza ko uyu mukino uzaduhuza n'abahoze bakinira Ikipe y'Igihugu ya Uganda, uzahora mu mateka. Iteka, Umupira w'amaguru n'ikimenyetso cy'ubuvandimwe. Turizera ko abazitabira uyu mukino, bazabona ko Ubuvandimwe binyuze muri Siporo bishoboka”.

Umukino nk'uyu uheruka guhuza izi mpande zombi, wakinwe mu 2016, urangira abahoze bakinira Amavubi batsinze aba Uganda, ibitego 5-3.

Kugeza ubu, abahoze bakinira Amavubi, bagizwe n'umubare munini wabakinnye Imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Afurika cyo mu 2004 cyakiniwe muri Tuniziya.

Uyu mukino wo mu 2016, wanibukiwemo Jean Marie Ntagwabira wabaye Umutoza wungirije mu Amavubi n'Umutoza mukuru mu makipe atandukanye arimo: APR FC, ATLACO FC na Kiyovu Sports ndetse na Patrick Mutesa Mafisango wakiniye Amavubi, akaza kugwa mu mpanuka y'Imodoka yabereye muri Tanzaniya.

Nyuma y'uyu mukino, imiryango y'aba Banyakwigendera [Ntagwabira na Mafisango] bahawe ubufasha nk'ikimenyetso cyo kubereka ko nyuma yo mu kibuga, abahoze baconga ruhago bazirikana imiryango ya bagenzi babo.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0