Umwe mu miryango 4,479 yatse gatanya mu myaka 3 ishize watuganirije ikibitera n’uko byakwirindwa
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata (4) 2026, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyavuze ko hagati y’Umwaka w’i 2023 n’uw’i 2025, handitswe gatanya 4.479, zirimo 2.629 zanditswe mu 2025 gusa.
Iyi mibare yateye benshi kwibaza ku kerekezo cy’umuryango nyarwanda, ndetse hadasizwe inyuma gutekereza ku mpamvu zisunikira abashakanye gusenya umuryango bubatse bishimanye.
Muri uku kwibaza, THEUPDATE yagiranye ikiganiro n’umwe mu batse gatanya mu Mwaka ushize, gusa ntiyashimye ko amazina ye ajya mu itangazamakuru.
Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa THEUPDATE ukora inkuri zicukumbuye, yatangiye agira ati:“Nkishakana n’uwo twubakanye, twari tubanye neza ndetse tunafashanya mu buzima bwa buri munsi. Uko imyaka yagiye ishira, byarabanutse dutangira kugirana amakimbirane bitewe n’ibibazo by’ubukungu ndetse n’igihe kidahagije cyo kwitanaho’’.
Yunzemo ati:“Nyuma yo kugerageza gukemura ibyo bibazo bikatunanira, twagejeje ikibazo cyacu mu buyobozi ariko n’ubundi kwumvikana birananirana. Duhitamo gutandukana”.
Mu bushakashatsi butandukanye, kutumvikana hagati y’abashakanye, ibibazo by’ubukungu, ihohoterwa ndetse no kudaha agaciro inshingano z’urugo ni bimwe mu byagaragajwe nk’ibiza ku isonga mu gusunikira abarushinze gusaba gatanya.
Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko gutandukana kw’abashakanye bitagira ingaruka kuri bo gusa, kuko zinagera ku bana babyaye, ababyeyi b’impande zombi ndetse n’umuryango mugari muri rusange.
N’ubwo bimeze bitya, hari icyakorwa kugira ngo umubare wa gatanya ugabanuke.
Abahanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu, bagaragaje ko ‘Gutoza abagiye kurushinga indangagaciro z’urugo, Kongera ubujyanama mu ngo (Counseling), Gushyira ibiganiro imbere no kwumvikana ndetse no Kubahana no kwizerana’ ari bimwe mu bisubizo byahashya uku gusenyuka kw’Ingo.
Imibare ya gatanya 2.629 zasabwe mu 2025, ije isanga 782 zasabwe mu 2023 ndetse na gatanya 1.068 zasabwe mu 2024.
Iyo mibare yose hamwe igera ku 4,479 zanditswe mu irangamimerere.
Ibi byerekana ko umubare wa gatanya uri kuzamuka uko imyaka igenda ishira, ndetse hatagize igikorwa mu maguru mashya, umuryango nyarwanda warushaho gusenyuka.
Amafoto
Gushinga urugo, bisanzwe bifatwa nk’ikintu cy’ingenzi mu muryango nyarwanda
Imibare y’Ingo zisaba gatanya ikomeje kwiyongera uko bwije n’uko bukeye mu Rwanda, hagati ya 2023-25 hatswe gatanya 4,479.
What's Your Reaction?
Like
3
Dislike
2
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
4
Wow
0



