Umwana w'Umwami Musinga “Spéciose Mukabayojo” watabarukiye muri Kenya azashyingurwa mu Rwanda

Nov 5, 2025 - 11:42
Umwana w'Umwami Musinga “Spéciose Mukabayojo” watabarukiye muri Kenya azashyingurwa mu Rwanda

Umuryango Spéciose Mukabayojo Bideri (Igikomangoma), Umwana w'Umwami Yuhi wa V Musinga, watangaje ko azashyingurwa mu Rwanda, aho kuba muri Kenya aho yatabarukiye ndetse yanamaze Imyaka myinshi atuye.

Mu butumwa bwatanzwe n'umwe mu bana be, bagize bati:“Mama wacu, Bideri Spéciose Mukabayojo, azashyingurwa mu gihugu cye cy'amavuko, mu Rwanda, hafi y'umugabo we ari we Data, Benoit Bideri, na Nyina, nyakwigendera Agnès Mujawingoma”.

Itangazo ry'umuryango we rivuga ko nta gihindutse yazashyingurwa tariki 29 z'uku kwezi.

Umuryango wa Mukabayojo uvuga ko urimo gufashwa na Leta y'u Rwanda mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye n'ishyingurwa rye.

Imiryango y'Ibwami yo mu bihugu bitandukanye, yohereje ubutumwa bw'akababaro n'ihumure ku muryango w'iki gikomangoma, nyuma y'urupfu rwe.

Spéciose Mukabayojo (Igikomangoma), Umukobwa w'Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda, yatabarutse tariki ya 28 Ukwakira (10) 2025, afite imyaka 93.

Mbere yo kwitaba Imana, yaherukaga kugaragara muri ruhame mu gutabariza (Gushyingura Umwami) musaza we Kigeli V Ndahindurwa watabarijwe i Mwima ya Nyanza mu Rwanda mu 2017.

Abo mu muryango we, bavuze ko yatabarutse mu Ijoro ryo ku wa 28 Ukwakira (10) 2025 aguye mu Bitaro by' i Nairobi muri Kenya, ari na ho yari atuye, azize Uburwayi n'Izabukuru”.

Mukabayojo yari Umwana wenyine wari ukiriho mu bana 19 b'Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati ya 1896 na1931, agacibwa n'Abazungu agahungira muri Congo ari naho yatangiye (Yapfiriye).

Musinga yasimbuwe n'Umuhungu we Mutara III Rudahigwa, na we amaze gutanga asimburwa na Muruna we Kigeli V Ndahindurwa, aba bombi ni basaza ba Mukabayojo.

Mu 2017 i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda, ubwo Mukabayojo aheruka kubona muri rubanda yari afite intege nkeya kubera izabukuru.

Ibijyanye no kumushyingura ntabwo biratangazwa.

Mukabayojo yari afite abana batandatu, nk'uko abo mu muryango we babitangaje.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 1
Sad Sad 0
Wow Wow 0