Umunyanijeriya “Fela Kuti” agiye guhabwa igihembo cy'ubuzima bwose muri Grammy Awards

Jan 31, 2026 - 14:58
Umunyanijeriya “Fela Kuti” agiye guhabwa igihembo cy'ubuzima bwose muri Grammy Awards

Nyakwigendera Fela yamenyekanye cyane mu muziki muri Afurika kugeza ubwo abakunzi be bamuhaye ikamba ry’umwami wa Afrobeat.

Fela Aníkúlápó Kútì watabarutse tariki ya 2 Kanama (8) mu 1997 afite imyaka 58, yongeye gutekerezwaho n'abategura ibihembo bya Grammy Awards nk’uwashyize itafari ku ruganda rw’umuziki mpuzamahanga.

Abategura ibi bihembo, bavuze ko akwiye ikizwi nka “Lifetime Achievement Award”.

Ni igihembo agiye guhabwa nyuma y'imyaka ikabakaba 30 yitabye Imana. Yasize abana 8 n’abagore 28.

Ibi bihembo biratangwa kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Gashyantare (2) 2026, bitangirwe muri Cypto.com Arena i Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Akomoza kuri iki gihembo kigiye guhabwa Umubyeyi we, Seun yatangarije BBC ko:“Fela amaze igihe kinini mu mitima y’abakunzi be ndetse n’ab’umuziki muri rusange, Ubu rereo nibwo Grammys ibibonye, kuri twe ni intsinzi y’ubugira Kabiri, ubu noneho ubutabera buratanzwe mu muziki.”

Rikki stein wabaye inshuti magara ndetse akanahagararira inyungu za Fela Kuti by’igihe kirekire, yatangaje ko n'ubwo guhabwa agaciro muri Grammy Awards byatinze ariko bidaheze.

Kuzamuka kw’abakunzi ba Afrobeats, Injyana yatangijwe na Fela Kuti byatumye muri 2024 mu byiciro byahatanirwaga muri Grammy Awards hiyongeramo icya Best Afican Performance.

Kuri iyi nshuro, Burna boy wo muri Nigeria ahatanye mu cyiciro cya Album y’umwaka

Kuti abaye umuhanzi wa mbere w’Umunyafurika uhawe iki gihembo, n'ubwo agihawe atakiriho.

Gitangira gutangwa mu 1963, cyahawe Umunyamerika, Bill Crosby.

Abandi bahanzi bazahabwa ibihembo uyu mwaka harimo, Carlos Santana, Umunyamexique wamenyekanye kubera umwihariko we kuri Guitar, Chaka Khan, Umunyamerika wahawe akabyiniriro k’umwamikazi wa Funk na Paul Simon.

Yamenyekanye ubwo yafataga injyana zitandukanye zikunzwe akazivanga akongeramo umudiho wa Kinyafurika, ibintu byamutwaye igihe ariko bigatanga umusaruro kuko aribyo byaje gutanga injyana ya Afrobeats twumva ubu. 

Mu myaka isaga 30 yamaze muri Muzika, yashyize hanze imizingo (Albums) 50, aho yagaragaje ko umuziki atari uwo kwishimisha gusa ko ahubwo wakwifashishwa mu ivugabutumwa n’icengezamatwara.

Ifoto

Gufatanya kwa Fela n'itsinda rye mu guteza imbere Injyana ya Afrobeats, bimugejeje ku gihembo gihawe Umunyafurika ku nshuro ya mbere.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Malik I’m Malik, a reporter at theupdate.co.rw covering the fast-moving worlds of entertainment and technology. My work focuses on bringing readers fresh insights into the trends, innovations, and stories shaping culture and digital life today. From breaking news in the tech industry to in-depth features on film, music, and media, I strive to deliver reporting that is both engaging and informative. My goal is to connect audiences with the people, ideas, and technologies redefining how we live, work, and play. Passionate about storytelling, I believe journalism is not just about informing—it’s about sparking curiosity and conversation. Whether I’m covering the latest gadget, a rising artist, or shifts in the digital landscape, I aim to make complex topics accessible and exciting for readers.