Ubufaransa: Icyemezo cyo kudakurikirana ‘Agata Kanziga’ cyateshejwe agaciro
Urugereko rw’Urukiko rw’Ubujurire i Paris mu Bufaransa, rwakuyeho icyemezo cy’umwaka ushize cyo kudakurikirana Agathe Kanziga Habyarimana, rutegeka ko iperereza ku byo aregwa rikomeza, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru bibivuga.
Uru rubanza rwagombaga gusomwa tariki 8 Mata (4) 2026, rusubikwa ku mpamvu zitatangajwe.
Ni nyuma y’uko uruhande rw’abarega rwajuririye umwanzuro w’urukiko wo mu mwaka ushize (2025), wavugaga ko nta bimenyetso byerekana ko Kanziga w’imyaka 83 kuri ubu, yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko nta mpamvu yo gukomeza kumukurikirana mu bucamanza.
Kanziga wahoze ari umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana, ashinjwa n’amashyirahamwe afasha abarokotse Jenoside kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uruhande rwa Kanziga, ruvuga ko nta ruhare yagize muri ibyo bikorwa ndetse rwemeza ko ahubwo na we ari mu bagizwe ingaruka n’ibyabaye mu Rwanda mu 1994 kuko ruvuga ko umugabo we yishwe kandi Kanziga yahunze igihugu Jenoside yakorewe Abatutsi igitangira.
Bivugwa ko yahungishijwe n’Indege y’Abafaransa tariki ya 09 Mata (4) 1994, iminsi 3 nyuma y’uko Indege yari itwaye Umugabo we, irasiwe hejuru y’ikirere cya Kanombe, ikagwa mu rugo rwabo.
Kuva mu 2007, Kanziga ari mu mboni z’ubucamanza mu Bufaransa ariko ntabwo aragezwa imbere y’urukiko ku byaha ashinjwa na Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR).
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



