Trump yateguje ‘Operasiyo’ yo kubohora Amato yaheze muri Hormuz
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Igihugu cye, kiteguye kuyobora Amato yaheze mu Muhora wa Hormuz.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko iki gikorwa gitangira kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Gicurasi (5) 2026.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe ruzwi nka Truth Social, yagize ati:“Ku neza ya Iran, Uburasirazuba bwo hagati na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, twabwiye Ibihugu ko tuzayobora mu mutekano Amato yabyo yaheze mu Muhora wa Hormuz. Ni igikorwa yise ikigamije ubumuntu, ariko ntiyagaragaje niba kizakorwa ku bufatanye na Iran”.
Gusa, Trump ntiyavuze ibyo bihugu ibyo ari byo. Yunzemo ko iyi Operasiyo yise ‘Project Freedom’, uzagerageza wese kuyitambika azahashywa hakoreshejwe imbaraga nyinshi zishoboka.
Uyu muyobozi wa Amerika avuze ibi mu gihe Iran imaze hafi Amezi 2 yarafunze Umuhora wa Hormuz, nyuma yo gushozwaho intambara na Amerika ifatanyije na Isiraheli.
Mu kwihimura, Amerika yakumiriye amato akoresha Ibyambu bya Iran.
Umwe mu Badepite bavuga rikijyana muri Iran ndetse wigeze no kuyobora umutwe wihariye wo mu ngabo za Iran uzwi nka IRGC ‘Islamic Revolutionary Guards Corps’, Ebrahim Azizi, yavuze ko ibyo Trump yatangaje ari ukwivanga no kurenga ku gahenge impande zombi zemeranyijweho, kandi ko Iran yiteguye kuzayiha isomo.
Ku bijyanye n’aka gahenge Ebrahim yavuze ko Amerika ishaka guhonyora, Trump yavuze ko abahagarariye Igihugu cye bari kugirana ibiganiro yise “Byiza cyane” na Iran, kandi ko “Bishobora kugeza ku kintu cyiza cyane kuri bose”.
Kugeza ubu, rumwe mu nzego nkuru zishinzwe Intambara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruzwi nka ‘US Central Command’, rwavuze ko abasirikare 15.000, Amato y’Intambara ashwanyaguza ibisasu bya Misile ndetse n’Indege zirenga 100 biteganyijwe kuzakoreshwa muri iyi Operasiyo yiswe “Project Freedom”.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



