AMAFOTO: RDF yageze muri Jamaica kuyifasha guhangana n'ibyangijwe na Hurricane-Melissa
Muri Jamaica bakiranye urugwiro abasirikare b’u Rwanda boherejwe mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gusana ibyangijwe n’Inkubi y’umuyaga n’Ibiza byakomotse ku Mvura idasanzwe yahawe izina rya Hurricane-Melissa,
Jamaica ni Igihugu kiri ku Nyanja nini ya Antalantika gikunze kwibasirwa n’Ibiza bituruka ku mvura nyinshi ndetse n’umuyaga bidasanzwe, abantu benshi bakunze kuvuga ko byaba biterwa n’aho giherereye.
Tariki 21 Ukwakira na Tariki 4 Ugushyingo 2025, nibwo ibyo biza byabaye gusa bikaba byari bibaye ibya Kabiri byibasiye iki gihugu nyuma yuko ibya mbere byabaye mu mwaka w’1935.
Nyuma yibyo, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zisanzwe zizwiho gutanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye hirya no hino ku isi, zafashe icyemezo cyo kwohereza itsinda ry’abubatsi muri icyo gihugu maze bakirwa neza n’Abayobozi mu Ngabo ndetse n’Abo munzego bwite za Leta.
Ni umuhango wabereye mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Karayibe, uyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Jamaica Sen Smith Johnson Kamina.
Uyu muyobozi kandi yashimiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’Abanyarwanda anavuga ko yiteze byinshi k’ubuhanga n’ubunyamwuga by’Ingabo z’u Rwanda.
Mu izina ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Col. Moses Kayigamba yashimangiye ko abubatsi mu ngabo z’u Rwanda bazakorana bya hafi n’Ingabo za Jamaica mu gusana ibyangijwe n’ibiza.
U Rwanda na Jamaica bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye bwa Dipolomasi, Umuco n’iterambere rusange.
Muri Dipolomasi, Ibihugu byombi bihuriye mu muryango wa Commonwealth, aho bigatanga umusanzu mu biganiro ku mahoro, iterambere rirambye n’ubufatanye bw’Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Jamaica izwi cyane mu Muziki wa Reggae, umwe mu yarakunzwe mu Rwanda.
Ibihugu byombi kandi bikorana mu guhanahana ubumenyi, amahugurwa y’urubyiruko n'ay'izindi nzego by’umwihariko binyuze muri Commonwealth.
Ku bijyanye n'ubucuruzi, n'ubwo butaraba bunini cyane, hari amahirwe mu nzego nk’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga, Ubuhinzi, Inganda nto n’iziciriritse.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



