Trump yategetse Abanyamerika kunamira Charlie Kirk warasiwe mu ruhame
Perezida wa Leta zunze Ubumwe z'Amarika, Donald Trump yatangaje ko yababajwe bidasanzwe n'urupfu rw'Umunyapolitike, Charlie Kirk, wishwe arasiwe mu ruhame.
Uretse kuba Umunyapolitike wo mu Ishyaka ry'Abarepubulikani ku ruhande rw’aba-Conservative, Charlie yari asanzwe ari Umunyamakuru w'inshuti ya hafi ya Perezida Trump.
Nyuma y'uko arasiwe muri Utah Valley University [UVU] kuri uyu wa Gatatu aho yari yitabiriye inama ya Turning Point USA [TPUSA], Perezida Trump yasabye Abanyamerika bose kumwunamira ndetse anategeka ko Ibendera ry'iki gihugu ryurururtswa kugeza hagati mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Urupfu rwe rwakurikiwe no guhigisha uruhindu uwamurashe, nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bwa Polisi mu Mujyi wa Utah.
Mu mashusho yashyize ku rubuga rwe, ruzwi nka Truth Social, Perezida Trump yavuze ko urupfu rwa Kirk ari igihe cy'Umwijima kuri Amerika ndetse iyicwa rye, ari ubugome ndengakamere.
- Ibyo tuzi kuri Charlie Kirk
Charles James Kirk yavutse taliki ya 14 Ukwakira [10] 1993. Yishwe arashwe taliki ya 10 Nzeri [9] 2025.
Yari Umunyapolitiki, Umwanditsi n’Umunyamakuru uzwi cyane mu ruhande rw’aba-Conservative.
Mu 2012, yashinze Turning Point USA, Umuryango w’Abanyeshuri waje gukura cyane ukaba umwe mu Mitwe ikomeye y’aba-Republican.
Yayoboraga kandi Turning Point Action [TPAction] ndetse yari Umunyamuryango w’akanama ka Council for National Policy [CNP].
Yabaye Umutumirwa mu biganiro bikomeye bya Politiki byakorerwaga mu ruhame ndetse n’ibiganiro kuri za Radiyo.
Muri ibi biganiro byo kuri Radiyo, harimo n’ikiganiro cye yari yarise The Charlie Kirk Show.
Ku ruhande rwa Politiki, yari inshuti ikomeye ya Donald Trump.
Yamufashaga kwamamaza ibitekerezo bya Conservative no kwigisha urubyiruko kubishyigikira.
Yavugwaga cyane kubera imvugo zikakaye yakoreshaga, by'umwihariko ibijyanye n'ingingo zirimo kurwanya gukuramo Inda, kutemera uburenganzira bw’abaryamana bahuje Igitsina n’amagambo yo kwamamaza Politiki y’igitsure yashingiraga ku myemerere y’Abakirisitu.
N'ubwo benshi bamunengaga kubera imyitwarire n’ibitekerezo bikaze, Ikinyamakuru cyo muri USA, The Washington Post yamwise “Ijwi rikomeye cyane mu ruhande rw’aba-Conservative.”
Urupfu rwa Charlie wari ufiye Imyaka 31 gusa y'amavuko, rwashegeshe cyane urubyiruko n’Abanyapolitiki bamushyigikiye, ndetse ruteza agahinda ku muryango mugari w’aba-Republican.
Ku ruhande rwa Perezida Trump ni igihombo gikomeye ku nshuti ye ya hafi n’umufatanyabikorwa wa politiki wamufashije mu rugendo rwe rwa politiki. Nubwo yakundaga kugarukwaho nk’umuntu utavugwaho rumwe Charlie Kirk asize umurage w’ibitekerezo n’imyemerere y’igitsure izakomeza kwibukwa mu mateka ya politiki ya Amerika.
Amafoto
Perezida Trump yavuze ko Urupfu rwa Charlie Kirk wamufashaga mu rugendo rwa Politike, ari igihombo kuri we n'Igihugu muri rusange.
Charlie Kirk wari inkoramutima ya Donald Trump, yasize Umurage w’imyemerere y’igitsure izakomeza kwibukwa mu mateka ya Politiki ya USA.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



