Rwanda: Ibinyobwa bifatwa nk'Ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo n'ibihano ku babikoresha

Nov 12, 2025 - 09:20
Rwanda: Ibinyobwa bifatwa nk'Ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo n'ibihano ku babikoresha

Umuryango w’Abibumbye (UN), uvuga ko kubatwa n'Ibiyobyabwenge atari amahitamo, bityo ababikoresha badakwiye guhezwa kugira ngo bafashwe.

Imibabare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu mwaka 2023, igaragaza ko Abanyarwanda bangana na 21,306 ari bo bivurije mu mavuriro yo hirya no hino mu gihugu kubera ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu myaka itanu ishize.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Nyarugenge, Rulindo, Gakenke, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, na Rusizi.

Bimwe mu biyobyabwenge byakoreshejwe cyane harimo urumogi, Mugo (Heroin), Lisansi, Kole, Chief Waragi, Suzie Waragi, Cocaine, Muriture n’ibinini byo kwa muganga bikoreshwa nk’ibiyobyabwenge nka Rohypinol, Diazepam na Morphine.

Mu Rwanda abakurikiranweho icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2020 bari 4890, mu gihe umwaka ushize wa 2023 bari 4530.

Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (World Health Organisation), igaragaza ko abantu miliyoni 2.6 bapfa buri mwaka bazize kunywa ibinyobwa bisembuye (Birimo Alcohol), bangana na 4.7% by’impfu zose, naho miliyoni 0.6 bapfa bazize gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu Rwanda, iteka rya Minisitiri Nº001/MOH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira Kokayine, Heroyine, Urumogi na Mugo mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye. 

Rishyira Mayirungi, Shisha, Rwiziringa n’Isigareti y’ikoranabuhanga mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bikomeye.

Iteka rya Minisitiri w’ubuzima nimero 20/35 ryo ku wa 09/06/2015 ryashyize ku rutonde rw’ibiyobyabwenge ibi bikurikira: Chief Waragi, Suzie Waragi, Muriture, Kole (kuyihumeka), Lisansi (kuyihumeka) ndetse n’indi nzoga ifite alukolo y’ubwoko bwa Methanol ingana na 0,5%.

Ikiyobyabwenge ni ikintu cyose iyo kinjiye mu mubiri w’umuntu gihindura ubushobozi bwe bwo gutekereza, gufata ibyemezo, kikanahindura imikorere y’umubiri we harimo kugira akanyamuneza cyangwa ibyishimo bidafite aho bishingiye, gutinyuka cyangwa kugira akanyabugabo ko gukora ibyo utatinyuka uri muzima, kutumva ububabare bw’umubiri cyangwa bwo ku mutima no kugira imbaraga zirenze izisanzwe.

Igipimo cya Alcohol inyobwa yo mu bwoko bwa Ethanol ni 45%. Iyo irenze icyo gipimo, icyo kinyobwa na cyo gifatwa nk’ikiyobyabwenge.

Uburyo ibiyobyabwenge bikoreshwa harimo kubitumura, kubinywa binyuze mu kanwa, kubyitera hakoreshejwe inshinge, kubihumeka cyangwa kubishoreza.

Inzobere mu buzima by'umwihariko ubwo mu Mutwe, zemeza ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigira ingaruka ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist