Rwanda: Ibiciro bishya bya “Lisansi na Mazutu” byacishije ururondogoro abatunze Ibinyabiziga
Mu ijoro ryakeye, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangije ibiciro bishya by'ibikomoka kuri Peteroli.
Kuri iyi nshuro, ibi biciro bihindurwa buri Mezi abiri, byatumye abatunze Ibinyabiziga amagambo ashira ivuga, mu gihe bizubahirwa mu gihe cy'Amezi abiri ari imbere.
N'ubwo bavuga ibi ariko, Leta ivuga ko ntako iba itagize kugira ngo bitazamuka kurushaho.
Guhera kuri uyu wa 08 Ugushyingo (11) 2025, Litiro imwe (1L) ya Lisansi yiyongereyeho Amafaranga y'u Rwanda 127 mu gihe iya Mazatu yiyongereyeho 92.
Guverinoma y'u Rwanda, yatangaje ko ukwiyongera kwabyo gushingiye ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli rikomeje guhura n’ihindagurika.
Litiro ya Lisansi yaguraga 1,862 Frw kigera kuri 1,989 Frw, mu gihe iya Mazutu yaguraga 1,808 Frw yageze kuri 1,900 Frw.
N'ibiciro abaturage bavuga ko byitezweho kugira ingaruka ku mibereho yabo ndetse n'ingendo rusange, hadasizwe inyuma n’ibikorwa by’ubucuruzi bushingira ku bikomoka kuri Peteroli.
Bamwe mu batunze Ibinyabiziga bikoresha Mazutu na Lisansi, bavuga ko bataza koroherwa muri aya Mezi, cyane ko bafata nk'aho Litiro yagejejwe ku 2,000 Frw.
Ni mu gihe Igihugu kiri kwinjira mu bibe by'iminsi mikuru isoza Umwaka, aho abaturage batari bacye baba bayuranamo bajya gusura Imiryango.
Iri nyuranamo rikunze guteza umuvundo w'abagenzi ndetse no kubura kw'Imodoka, ku buryo hatagize igikorwa, umutarage ashobora kuharenganira n'ubwo bitavuze ngo na nyiri Ikinyabiziga atsikamirwe.
Itangazo ryatanzwe na RURA kubijyanye n'ihinduka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
1
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



