Rayon Sports yongeye guteza kwibazwaho mu gihe Shampiyona igeze mu mahina

May 6, 2026 - 18:38
Rayon Sports yongeye guteza kwibazwaho mu gihe Shampiyona igeze mu mahina

Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda isigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ikagera ku musozo, abakunzi b’Ikipe ya Rayon Sports bakomeje kuyibazaho.

Izi mpungenge zakurikiye umukino iyi kipe yambara Umweru n’Ubururu yatsinzwemo na AS Muhanga igitego 1-0.

Iki gitego cyatsindiwe mu mukino w’umunsi wa 30 wakiniwe kuri Sitade ya Muhanga, cyatsinzwe na Twagizimana Martin Fabrice ku munota wa mbere w’umukino.

Nyuma y’iki gitego, Rayon Sports yakinnye imikino hafi 90 irwana no kukishyura, ariko biranga biba iby’ubusa.

N’ubwo yaterwaga ingabo mu bitugu n’abafana bayo, AS Muhanga iri mu makipe arwana no kutajya mu kiciro cya kabiri, yakomeje kuyibera ibamba, cyane ko yari n’imbere y’abafana bayo, n’ubwo umubare munini w’abari bitabiriye uyu mukino bari biganjemo aba Rayon Sports.

AS Muhanga yakomeje kuyinaniza binyuze mu mipira yihuse yanyuzaga mu Mpande by’umwihariko iyari igamije kubona amahirwe yo gutsinda ibitego binyuze mu mipira y’imiterekano, cyane ko ari naho igitego cya Martin Fabrice cyaturutse.

Uretse kutawukuramo amanota atatu (3) nk’uko yari ibyiteze mbere y’umukino, Rayon Sports yanavunikishirijemo rutahizamu wayo, Fall Ngagne.

N’ubwo hataratangazwa ubukana bw’imvune yagize, kuba yavuye mu kibuga ateruwe, bigaragaza ko yababaye.

Ibi byongera kwibutsa imvune yagiriye mu Karere ka Huye muri Shampiyona ya 2024-25, imvune yamumajije hanze y’ikibuga amezi hafi 9 adakina.

Intsinzi ya AS Muhanga yayifashije kugira amanota 27 n’umwanya wa 17 mu makipe 18 akina Shampiyona y’ikiciro cya mbere, ikomeza kwiyongerera amahirwe yo kutamanuka n’ubwo inzira ikiri ndende.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, mu gihe yakomeje kuvuga ko iri mu makipe ahataniye igikombe cya Shampiyona ari nabyo abafana bayo baba bayitezeho, gutsindwa uyu mukino bisa n’ibyatumye ikizere kiyoyoka, kuko nyuma yo kunganya na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 29, no gutsindwa na AS Muhanga, byatumye ijya ku mwanya wa kane (4) n’amanota 48, irushwa amanota 16 na Al Hilal SC iri ku mwanya wa mbere.

Mukeba wayo bahanganira igikombe kuva mu 1995, APR FC, iri ku mwanya wa n’amanota 56 mu gihe itarakina umukino uzayihuza na Al Hilal SC kuri uyu wa kane (4) tariki ya 07 Gicurasi (5) 2026, umukino uzakinirwa kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, n’ubwo Al Hilal SC byari byavuzwe ko yari yifuje ko amakipe yombi yakinira kuri Sitade Amahoro.

Uretse uyu mukino AS Muhanga yatsinzemo Rayon Sports igitego 1-0, mu yindi mikino, Rutsiro FC yanganyije na Musanze FC 0-0, Mukura inganya 0-0 na Police FC, Gorilla FC itsinda AS Kigali ibitego 2-1, mu gihe Marine FC yanyagiye Bugesera FC ibitego 4-0.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 1
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist