PLO Lumumba yashimye umuhate washyizwe mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside

Apr 23, 2026 - 06:30
PLO Lumumba yashimye umuhate washyizwe mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside

 

Umunyakenya Patrick Loch Otieno Lumumba uzwi nka PLO Lumumba, yavuze ko ibimaze kugerwaho n’Igihugu cy’u Rwanda mu myaka 32 ishize nyuma ya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994, ari intambwe igaragaza ko gukorera ku ntego no kwimakaza kubazwa ibyo umuntu akora, bitanga umusaruro.

Lumumba w’Imyaka 61 usanzwe ari Umunyamategeko n’impuguke mu by’imiyoborere, yatangaje ibi tariki ya 22 Mata (4) 2026, mu nama nyunguranabitekerezo yibanze ku mateka ya Jenoside, yateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Kenya.

Ni ikiganiro cyateguwe ku bufatanye n’imiryango itandukanye irimo PLO Lumumba Foundation, Pan African Institute, Lukenya University ndetse na University of Nairobi.

Iyi nama yahawe insanganyamatsiko igira iti ‘From Ashes to Ambition to Rwanda’s Journey of Renewal and the Quest for a United Africa’, yateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugaruka ku rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka nyuma yayo no gusangira amasomo yaruvuyemo n’Ibihugu ku mugabane wa Afurika.

Lumumba yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu byatanze urugero rudasanzwe mu kongera kubaka Igihugu cyari cyarasenyutse, arushimira uburyo rwabashije kwiyubaka mu nzego zitandukanye byose bishingiye ku buyobozi bw’icyerekezo bwa Perezida Paul Kagame.

Yashimangiye ko ubuyobozi bufite icyerekezo, bushyira imbere ubumwe n’iterambere, ari bwo bwafashije Igihugu kugera ku ntego zifatika mu gihe gito ugereranyije n’amateka rwanyuzemo.

Yanzemo ko Kigali ari ikimenyetso kigaragaza iri terambere, ati:“Uyu Mujyi ugaragaramo isuku, ibikorwaremezo bigezweho ndetse n’iterambere rikomeye mu ikoranabuhanga. Ni urugero rwerekana ko Afurika ishobora kwiyubaka ikagera ku rwego rwo hejuru, iyo habayeho ubuyobozi bwiza n’icyerekezo gisobanutse”.

Ku bijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Lumumba yamaganye ashimitse abagerageza guhakana cyangwa kugoreka ukuri ku byabaye, avuga ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi batazigera batsinda ukuri.

Ati:“Abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barushywa n’ubusa. Kwibuka no kuvuga ukuri ni ingenzi mu kubaka ejo hazaza heza no gukumira ko Jenoside yakongera kubaho”.

Yasoje asaba kudacika intege no kugira icyizere, agaragaza ko Afurika ifite imbaraga zo kwiyubaka.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga 1,000,000 mu gihe cy’Amezi atatu.

Iki kiganiro cyatanzwe na PLO Lumumba, gikozwe mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Icyunamo cyatangiye tariki ya 07 Mata, bikaba biteganyijwe ko kizarangira tariki ya 04 Nyakanga (7) 2026, mu gihe Icyumweru cy’Icyunamo cyatangiye tariki ya 07 Mata (4) 2026 kugeza ku ya 13 Mata (4) 2026.

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist