Nyagatare: Abivuriza ku Ivuriro rya Nyabitekeri bishimiye kwegerezwa serivise z'ubuvuzi bw'Amaso

Dec 17, 2025 - 16:20
Nyagatare: Abivuriza ku Ivuriro rya Nyabitekeri bishimiye kwegerezwa serivise z'ubuvuzi bw'Amaso

Abaturage bo mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare by’umwihariko abivuriza ku Ivuriro rya Nyabitekeri, bishimiye ko iri Vuriro ryashyizweho Serivise y’Ubuvuzi bw’Amaso.

Abaganaga iri Vuriro, bavuga ko baruhutse urugendo bakoraga bajya ku Bitaro bikuru.

Ni nyuma y’uko iri Vuriro ryongerewe ubushobozi n’ibikorwaremezo byarihaye uburyo bwo gutanga n’izindi Serivise zirimo iz’Ububyaza n’iz’Amenyo.

Mukandoli Alice, umwe mu baturiye iri Vuriro, yagize ati:“Ubusanzwe twashakiraga Serivise z’Amaso i Kabgayi cyangwa mu bindi Bitaro, bikadutwara amafaranga menshi n’igihe. Kuri ubu Serivise zatwegerejwe, baratwakira neza tukivuza vuba ndetse tudatakaje byinshi.”

Ku bijyanye na Serivise z’ububyaza, Nyiransabimana Vestine, umubyeyi uherutse kuhabyarira, yagize ati: “Ubu abadufasha kubyara barahari kandi bahora biteguye. Serivisi zirihuta, nkatwe dutuye hafi bidufasha kubyara tudatakaje igihe cyangwa ngo tugende kure. Ni iby’agaciro kubona ububyaza bwiza butwegereye.”

Umuyobozi w’Ivuriro rya Nyabitekeri, Uwamahoro Esperance, avuga ko imbaraga bashyize mu kwagura serivisi zimaze gutanga umusaruro ufatika.

Ati:“Twakira ababyeyi babyara hagati ya 10 na 15 buri kwezi, kandi mu kwezi twakira abarwayi basaga 3000 muri serivisi zitandukanye. Mu buvuzi bw’amenyo, twakira abasaga 200 buri kwezi. Kongera serivisi z’amaso byari bikenewe cyane kuko abaturage bajyaga babona bikomeye kubona ubwo buvuzi.”

Yunzemo ati:“Abantu benshi bumvaga ko indwara z’amaso zivurirwa gusa mu Bitaro bya Kabgayi. Kugeza ubu nabo babasha gukingirwa no kuvurwa hano, kandi byishimiwe cyane n’abaturage.”

Akomoza kuri izi Serivise zashyizwe muri iri Vuriro, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliette, yavuze ko gahunda ari gukomeza kwita ku Baturage.

Ati:“Ibikorwa nk’ibi bituma tugabanya ingendo abaturage bakoraga bajya gushaka serivisi kure. Turashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu kuko nibwo butekerereza abaturage bukabona ko bavunika, bukabaruhura; tugomba gukomeza kwita ku buzima bw’umuturage kuko ari ryo shingiro ry’iterambere n’ubuzima bwiza.

Iri vuriro ry’ibanze rya Nyabitekeri ryari risanzwe rikora, ritanga ubuvuzi bw’ibanze, rikaba ryarayangiye gutanga izi serivise zindi nk’ivuriro ryongerewe ubushobozi guhera muri Gicurasi uyu mwaka wa 2025.

Ku bijyanye no kwita ku buzima bw’abaturage, Akarere ka Nyagatare gafite Ibitaro 2, aribyo Ibitaro by’Akarere ndetse n’ibya Gatunda.

Uretse Ibitaro, hari Ibigo Nderabuzima 9, birimo “Nyagatare, Matimba, Rukomo, Ndego, Nyarurema, Kabuga, Nyagahita, Katabagemu, Mimuli na Muhambo.

Ibi Bitaro n'Ibigo Nderabuzima, bitanga Serivise ku Baturage 653,861, bayute mu Mirenge 14, Utugali 106 n'Imidugudu 628.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist