Kicukiro: Abanyamuryango ba PAM-Rwanda basabwe guharanira ukwigira kw'Afurika

Nov 16, 2025 - 17:45
Kicukiro: Abanyamuryango ba PAM-Rwanda basabwe guharanira ukwigira kw'Afurika

Abanyamuranyango ba Pan-African Movement Rwanda [PAM-Rwanda] mu Karere ka Kicukiro, basabwe guharanira ukwigira kw'Afurika.

Byagarutseho mu nama yabahurije ku kicaro cy'Akarere ka Kicukiro tariki ya 14 Ugushyingo (11) 2025.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibimaze gukorwa n’ibikenewe gushyirwamo imbaraga mu Mwaka w’ingengo y’imari w'i 2025-26.

Yagarutse kandi ku mateka y’u Rwanda na Afurika ndetse n’uburyo Ubukoroni bwasubije inyuma imitekerereze shingiro ya Afurika.

Abayitabiriye n'Abanyafurika muri rusange, basabwe kwigobotora ingaruka z’ubukoroni zifatwa nka kimwe mu bihato bikomeye bibangamira iterambere ry'Abanyafurika muri rusange.

Ambasaderi Mutaboba Joseph waganirije abitabiriye iyi nama, yavuze ko Pan-African Movement yavutse hagamijwe kwigira no kwihuza kwa Afurika.

Yaboneyeho gusaba abagize uyu muryango kunga ubumwe ndetse bagasobanukirwa ko ari bo bafite ibisubizo by’ibibazo u Rwanda rufite n'Afurika muri rusange.

Pan-African Movement Rwanda (PAM-Rwanda) ni umuryango ufite intego zo guteza imbere ibitekerezo bya Pan-Africanism mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika.

PAM-Rwanda iharanira “kuzamura imitekerereze y’Ubunyafurika” mu banyarwanda.

Ibi bikorwa mu nzego zitandukanye zirimo Amashuri, mu miryango no mu baturage muri rusange.

PAM-Rwanda ivuga ko ibyo ikora bifasha abantu “guhindura imitekerereze n’ibikorwa” byabo, kugira ngo batekereze ku iterambere ry'Afurika ndetse no kwiyubaka ku giti cyabo.

    Binyuze muri ibi bikorwa bya PAM-Rwanda, Abanyarwanda bamenya neza ko bafite isano n’abandi Banyafurika, bakumva ko ubufatanye bwabo bushobora kubongerera imbaraga mu iterambere.

    Imwe mu ntego nyamukuru za PAM, igamije guhuza Afurika hagamijwe icyerekezo “Agenda 2063”, hagamijee iterambere rirambye rya Afurika.

    Kuva mu 2022, PAM-Rwanda iyoborwa na Protais Musoni, nyuma yo gutorwa n'Abanyamuryango ku majwi 172.

    Musoni yongeye kugirirwa ikizere muri uyu Mwaka, yongera gutorerwa kuyobora PAM-Rwanda muri Manda ya kabiri.

    N'ubwo itabashije kubona neza imibare y'Abanyamuryango ba PAM-Rwanda kuri ubu, THEUPDATE yabonye amakuru ko mu itangira yari ifite ababarirwa mu Bihumbi 30.

      Amafoto

      Image

      Image

      Image

      What's Your Reaction?

      Like Like 0
      Dislike Dislike 0
      Love Love 0
      Funny Funny 0
      Angry Angry 0
      Sad Sad 0
      Wow Wow 0
      Habimana jean Paul Theupdate journalist